Urutonde rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA rwatangajwe

Kimisiyo y’amatora ya FERWAFA imaze gutangaza urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Ni amatora ateganyijwe kuzaba tariki 24 Kamena 2023, nyuma y’uko Komite Nyobozi ya FERWAFA yasheshwe nyuma yo kwegura kw’abari bayigize babimburiwe na Nizeyimana Mugabo Olivier.

Mu rutonde rwatangajwe, Munyantwali Alphonse uyobora ikipe ya Police FC ni umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida. Mu batemerewe kwiyamamaza harimo Gacinya Denis wigeze kuyobora Rayon Sports, akaba yari yatanze kandidatire ku mwanya wa Visi-Perezida.

Abandi batemerewe barimo Murangwa Eugene uyobora ishyirahamwe ry’abahoze bakinira Amavubi, hakabamo Hakizimana Moussa wiyamamaje nka komiseri ushinzwe ubuvuzi, akaba yarigeze no kuba muri komite nyobozi ya FERWAFA ndetse aba n’umuganga w’Amavubi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka