Kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe ya APR Fc yari yatangaje ko yahannye umukinnyi Sugira Ernest kugeza igihe kitazwi, imushinja kuvuga amagambo ariko kutayubaha ubwo yari ari mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Umuvugizi w’ikipe ya APR FC ku butumwa yari yageneye itangazamakuru yatangaje ko uyu mukinnyi amagambo yatangaje yatumye afatirwa ibihano n’ikipe ye bizatangazwa mu minsi iri imbere.
Yagize ati ’Bwakeye neza, nyuma yuko Sugira atitwaye neza mu kibuga mu buryo bunogeye Umutoza wa APR FC agahitamo kutamukoresha kuri match 2 za Shampiyona Bugesera Fc na Etincelles Fc, we akabwira itangazamakuru ko akinishwa yugarira muri APR FC ari yo mpamvu adatanga umusaruro kandi atari byo kuko umupira twese turawureba nu mwanya akina muri APR FC turawureba."
"Yongeye kuvuga ko atisanga muri APR FC ikipe yamufashe yirukanywe muri AS Vita Club, ikipe yamuvuje inshuro 2 mu gihugu no hanze amaze kuvunika kandi ikomeza kumuhemba adakina mugihe cy’imyaka 2, kubera iyo myitwarire mibi yagaragaje ikipe ya APR FC ikipe ya APR FC yamufatiye ibihano buzamenyeshwa."
Nyuma y’ibi ndetse n’umutoza wa APR Fc Mohammed Adil Erradi nawe nyuma y’umukino batsinzemo Marines FC, yatangaje ko Sugira imikino y’indi azajya aba yicaye mu bafana kugera igihe kitazwi kuko abona ko yasuzuguye ikipe.
Sugira Ernest, yaje kwakndikira abayobozi ba APR FC ibaruwa isaba imbabazi, aho avuga ko ibyo yavuze byatewe n’amarangamutima yari afite nyuma yo gufasha Amavubi gusezerera Ethiopia.
Ibikubiye mu ibaruwa ya Ernest Sugira
Ku buyobozi bwa APR FC, abatoza n’abo bafatanya, abakinnyi bagenzi banjye ndetse n’abafana b’akadasohoka b’iyi kipe nziza ya APR FC. Namaze kumenya ko narengereye nkabatenguha ku rukundo munkunda, mwampaye ubuzima ndetse munampa icyerekezo cyiza.
Mfite isoni ndetse ndicuza nkaba nsaba imbabazi zo kuvugira amagambo atari akwiye mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino w’Amavubi na Ethiopia, nari nataye umurongo, byari byandenze.
Ndabizi ko ibyo navuze byabababaje, ntabwo ari icyo nari ngamije, ndishinja amakosa ku bwa buri kimwe navuze kuko narakosheje. Ndabasaba ko mwambabarira.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
uwemeye amakosa arababarirwa njye ndumva ntampamvu yokutamubabarira murakoze
Usabyimbabazi arazihabwa,uyumusore bamubabarire ntawudakosa
Umukinnyi utumvira umutoza ,ntabwo yaba umuhanga uko byagenda kose.None se ubwo yakumvira nde,no mu kibuga yakina ibye.Mube professionnelle iyo abakinyi bakoze ibyo bashaka mu kibuga ,ubwo batsinda
yarakosheje agomba gucishaho akanyafu kugirango ajye yitondera ibyo avuga
mubyukuri nago sugira ari umukinnyi mubi ariko nitwirengangize ko yasabye imbabazi kandi uzisabye arazihabwa bityo abafana ba apr nitwibagirwe ibyo twacanyemo akwiye imbabazi naho abavugango arajya muri rayon sport baribeshya bategereze ibyo abayobozi bazavugaho murakoze cyane
Ndumva twakwirinda amarangamutima ahubwo tukavugana ikinyabupfura kandi nubwo yajya muyindi kipe iyo ariyoyose icyangombwa nuko abona cash agakomeza gutera imbere
Nihatari ngo ntawucirira imbwa ishaje?sibyiza kuvuga gutyo
NTA MBABAZI TUGUHAYE AHUBUBWO JYA MURI RAYON VUBA NKABANDI.NUBUNDI NTAWUCCIRIRA IMBWA ISHAJE.MURAKOZE
ibihano nirajyira azakomeza akazi