Sugira Ernest yafatiwe ibihano na APR FC kubera amagambo aheruka gutangaza

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Ernest Sugira biravugwa ko yamaze guhagarikwa n’ikipe ya APR FC nyuma y’ikiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru ari mu Mavubi

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na APR FC, yahanwe n’ikipe ya APR FC igihe kitazwi kubera amagambo aheruka kuvuga ntiyashimisha ubuyobozi bw’iyi kipe ya APR FC.

Sugira Ernest amaze iminsi yitwara neza mu Mavubi, ariko muri APR ntibikunde
Sugira Ernest amaze iminsi yitwara neza mu Mavubi, ariko muri APR ntibikunde

Nyuma yo gufasha Amavubi gusezerera ikipe ya Ethiopia mu guhatanira itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun, Ernest Sugira yatangaje ko hari amwe mu magambo aheruka kuvuga ari mu ikipe y’igihugu ntiyashimisha ikipe ye, ndetse anongeraho ko mu ikipe y’igihugu ahisanga cyane.

Icyo gihe yagize ati "Iki kibazo gikunda kunteranya n’ikipe yang, ubushize narabisobanuye bimbera bibi ntabwo nshaka kubivugaho byinshi, ikipe y’igihugu itandukanye n’ikipe isanzwe, Buri muntu agira aho yisanga, wenda ntabwo bampora ko “Patriotism” indimo. Ikipe y’igihugu ni yo nisangamo cyane ubwo n’ahandi bizagenda biza”.

Byiringiro Lague ni umwe muri ba rutahizamu APR FC ifite bo kuziba icyuho cya Sugira Ernest
Byiringiro Lague ni umwe muri ba rutahizamu APR FC ifite bo kuziba icyuho cya Sugira Ernest

Muri iki gitondo Umuvugizi w’ikipe ya APR FC ku butumwa yageneye itangazamakuru yatangaje ko uyu mukinnyi amagambo yatangaje yatumye afatirwa ibihano n’ikipe ye bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Yagize ati ’Bwakeye neza, nyuma yuko Sugira atitwaye neza mu kibuga mu buryo bunogeye Umutoza wa APR FC agahitamo kutamukoresha kuri match 2 za Shampiyona Bugesera Fc na Etincelles Fc, we akabwira itangazamakuru ko akinishwa yugarira muri APR FC ari yo mpamvu adatanga umusaruro kandi atari byo kuko umupira twese turawureba nu mwanya akina muri APR Fc turawureba."

Ubutumwa bw’Umuvugizi wa APR Fc burakomeza agira ati "Yongeye kuvuga ko atisanga muri APR FC ikipe yamufashe yirukanywe muri AS Vita Club, ikipe yamuvuje inshuro 2 mu gihugu no hanze amaze kuvunika kandi ikomeza kumuhemba adakina mugihe cy’imyaka 2, kubera iyo myitwarire mibi yagaragaje ikipe ya APR FC ikipe ya APR FC yamufatiye ibihano buzamenyeshwa."

Kugeza ubu Sugira Ernest amaze gusiba imikino ibiri ya Shampiyona APR FC yakinnye harimo uwo yakinnye na Bugesera Fc ndetse n’ikipe ya Etincelles, ndetse akaba atari no mu bakinnyi umutoza aza kwifashisha ku mukino bakirwamo na Marines.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Murahoneza APR FC tuzakina na hiroze fc ariko nimyitozo tuzaba turimo kuko tuzakina LE;21/12/219 murakoze.

Ndayambaje joseph yanditse ku itariki ya: 12-12-2019  →  Musubize

mumubabarire ntakosa ritababarirwa

Ally yanditse ku itariki ya: 23-10-2019  →  Musubize

Murakoze cyanee ariko njyewe ndumva ibyo sugira yakoze niikosa ariko nibwo yakosheje akaba yemera gusaba imbabazi nk’ubuyobozi bwa APR FC nk’ababyeyi mwamubabarira kuko ntamwana udakosa akagaruka mumuryango murakoze

Niyomufasha Richard yanditse ku itariki ya: 23-10-2019  →  Musubize

Ko nunva x nta freedom of speech iri muri APR fc!! 😳😳

axel yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Ariko igitugu ye! Ntimushobora kuzagira impano ntabyisanzure

Amis yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Nimumwirukane aze muri gasogi

Mugarura yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

SUGIRA was very exited avuga ibyo atakagombye kuvuga on APR having in mind all what the team has done to him. igitego yatsinze yibukeko atariwe wa mbere utsindiye amavubi a winning goal!!!! Think twice

KAYONGA yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka