Nyuma y’iminsi ishize bivugwa ko rutahizamu wa APR FC n’Amavubi Byiringiro Lague yifuzwa n’amakipe atandukanye hanze y’u Rwanda, abikesha kwitwara neza mu mikino ya CHAN by’umwihariko ku mukino wa Togo.

Mu ibaruwa iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza ko ubu iyi kipe ya FC Zürich yandikiye APR FC ibasaba ko bayiha rutahizamu Byiringiro Lague agasura iyi kipe kuva tariki 09/04 kugera tariki 19/04/2021.
Muri iyi baruwa, ikipe ya FC Zürich ivuga ko izishingira ibijyanye na tike y’urugendo mu kugenda no kugaruka, ndetse n’ibindi byose umukinnyi azakenera mu minsi 10 azaba ari i Zürich

Fussballclub Zürich izwi nka FC Zürich yashinzwe mu 1896, ikaba imaze kwegukana ibikombe bya Shampiyona (Swiss Super League) inshuro 12, itwara igikombe cy’igihugu inshuro 10. Iyi kipe kugeza ubu iri ku mwanya wa kane mu makipe 10
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza turishimwe Lague nagenda bizadufasha kd igihungu ki zaba cyungutse murakoze