Mu mukino wa gicuti wabereye ku Mumena, imbere y’abafana benshi bari baje kwihera ijisho, ikipe ya Rayon Sports yatsinze la Jeunesse ibitego 3-1, harimo igitego cyatsinzwe na Amiss Cedrick wari umaze iminsi ataba muri Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe igitego cya mbere na na Mahoro Nicolas, icya kabiri gitsindwa na Amiss Cedrick, naho icya gatatu gitsondwa na Nahimana Shassir ku mupira yari ahawe na Cedrick Amiss.
Amafoto y’uko umukino wagenze

Cedrick atera n’umutwe

Yongeye kwerekana ubuhanga mu gutwara umupira abakinnyi benshi icya rimwe

Amiss Cedrick hagati mu bakinnyi ba La Jeunesse

Cedrick agerageza gutsinda igitego agaramye mu kirere

Nahimana Shassir amaze gutsinda igitego cya gatatu cya Rayon Sports

Yongeye kwerekana ubuhanga mu gutwara umupira abakinnyi benshi icya rimwe

Nova Bayama na we yari yabanje mu kibuga

Abakunzi ba Rayon Sports bari benshi

Nahimana Shassir, Amisss Cedrick na Nizigiyimana Kharim Mackenzie bakinana mu ikipe y’igihugu y’u Burundi

Ikipe ya La Jeunesse yabanje mu kibuga

Mbere y’umukino, abasifuzi na ba Kapiteni bifotoza

Bakame na Cedrick bahoze bakinana bongeye guhura


Cedrick, Mackenzie na Pierrot bamaze imyaka 6 bakinana mu ikipe y’igihugu y’u Burundi

Babanje ku ntebe y’abasimbura ...

Byari ibyishimo kuri Cedrick na Mackenzie kongera kwambara umwambaro wa Rayon Sports

Rayon Sports mbere y’umukino

Gusohoka mu kibuga bajya mu rwambariro ntibyari byoroshye

Abafana bari benshi cyane ku Mumena

Amiss Cedrick wakunze gutera imipira y’imiterekano
National Football League
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
nibaze sha ubundi dushwanyaguze udukipe hano!
Byatubera Ubuki bwivanze n’amata mugihe Cedric;pierrot na Chassir baba bakinira Gikundiro yacu.murakoze
Njye nkumufana wa gikundiro(Rayon Sport FC) nshimishijwe no kongera kubona Cedrick mukipe yacu nkabareyo,Mama yo mwijuru komeza uhe umugisha ikipe ya rayon ikomeze kubona insinzi kandi natwe abakunzi bayo uduhe guhorana ibyishimo numutima wogukunda ikipe watugeneye.mukomeze muduhe ibyishimo na Nyogokuru arabafana .samedi tugomba gutsinda Gicumbi FC 4 kubuso 0