Amiss Cedrick na Mackenzie bongeye guha ibyishimo abafana ba Rayon-Amafoto
Amiss Cedrick wahoze akinira Rayon Sports, yongeye kuyigaragaramo ndetse anayitsinda igitego muri 3-1 batsinze ikipe ya La Jeunesse mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu
Mu mukino wa gicuti wabereye ku Mumena, imbere y’abafana benshi bari baje kwihera ijisho, ikipe ya Rayon Sports yatsinze la Jeunesse ibitego 3-1, harimo igitego cyatsinzwe na Amiss Cedrick wari umaze iminsi ataba muri Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe igitego cya mbere na na Mahoro Nicolas, icya kabiri gitsindwa na Amiss Cedrick, naho icya gatatu gitsondwa na Nahimana Shassir ku mupira yari ahawe na Cedrick Amiss.
Amafoto y’uko umukino wagenze
Cedrick atera n’umutwe
Yongeye kwerekana ubuhanga mu gutwara umupira abakinnyi benshi icya rimwe
Amiss Cedrick hagati mu bakinnyi ba La Jeunesse
Cedrick agerageza gutsinda igitego agaramye mu kirere
Nahimana Shassir amaze gutsinda igitego cya gatatu cya Rayon Sports
Yongeye kwerekana ubuhanga mu gutwara umupira abakinnyi benshi icya rimwe
Nova Bayama na we yari yabanje mu kibuga
Abakunzi ba Rayon Sports bari benshi
Nahimana Shassir, Amisss Cedrick na Nizigiyimana Kharim Mackenzie bakinana mu ikipe y’igihugu y’u Burundi
Ikipe ya La Jeunesse yabanje mu kibuga
Mbere y’umukino, abasifuzi na ba Kapiteni bifotoza
Bakame na Cedrick bahoze bakinana bongeye guhura
Cedrick, Mackenzie na Pierrot bamaze imyaka 6 bakinana mu ikipe y’igihugu y’u Burundi
Babanje ku ntebe y’abasimbura ...
Byari ibyishimo kuri Cedrick na Mackenzie kongera kwambara umwambaro wa Rayon Sports
Rayon Sports mbere y’umukino
Gusohoka mu kibuga bajya mu rwambariro ntibyari byoroshye
Royon urikipe ngunda. Uzansindire APR
Reyo....pe. uri jyikundiro peeeeee
eh nishimiye igaruka rya cedrice kd muziho ubushobozi bwo gucyina umupira ndababwiza ukuri uyumwaka batwige
NTACYO MUZATWARA NIYO MWAKORIKI?
Sport ni ingenzi kandi ishimisha abatari bake !!! Turabakunda!!
twishimiyes. sedirike
nonese bazaguma muri gikundiro cg bimeze bite?
Twabakiriye
niwanyu
Minkumbuje Rayon ya 2013
igikombe nicyacu
Apr irarye iri menge, kko tuzayibatiza, welcome cedrick and machenz and abuba, na fuadi agaruke
nibaze duhuhure cyakindi