Perezida wa Rayon Sports arasaba Leta gufasha amakipe guhemba abakinnyi

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports, arasaba Leta y’u Rwanda gufasha amakipe guhemba abakinnyi kubera ubukene bushobora gusigwa na Coronavirus.

Tariki 14/03/2020, ni bwo Minisiteri ya Siporo yatanze itangazo rivuga ko imikino n’andi marushanwa yose abera mu Rwanda hagaze, kubera icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze kugaragara mu Rwanda, ibi bikaba byari mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ryayo.

Mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe hano mu Rwanda abeshejweho n’abafana bayo, by’umwihariko amafaranga binjiza ku bibuga ku mikino iyi kipe iba yakiriye.

Nta gushidikanya, ikipe ya Rayon Sports kimwe n’andi makipe menshi ku isi, ahgomba kugirwaho ingaruka n’iki cyorezo, by’umwihariko mu guhemba abakozi bayo kandi amarushanwa n’indi mikino bibafasha guhenba byarahagaze.

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports
Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate, nyuma yo kubona ubutumwa bwa Minisitir wa Siporo akangurira abantu kuguma kwirinda iki cyorezo baguma mu rugo, kugira ngo bazabashe kongera gusubira mu buzima bwa siporo vuba, yaje guhita atanga igitekerezo ku rubuga rwa Twitter.

Mu gitekerezo cye, yashimye ubutumwa bwa Minisitiri Munyangaju, agaragaza ko iki cyorezo gishobora kuzasiga ubukene mi bigo bitandukanye, ariko by’umwihariko mu makipe, ariho yahereye anasaba Leta y’u Rwanda ko yafasha amakipe guhemba abakinnyi muri ibi bihe abantu bari kuguma mu ngo zabo.

Ikipe ya Rayon Sports, mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’amaikoro kandi ikomeje no gukusanya amafaranga yo gufasha ikipe, aho kugeza ubu banyuze kuri telephone abakunzi bayo bamaze gukusanya 4,192,090 Frws, naho binyuze mu matsinda y’abafana bakaba bamaze gukusanya 2,145,000 Frws.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Arko sinzi impamvu umuyobozi nkuyu atangaza ibi kweri ubu aba yakoze ubugororangingo bwigitekerezo ke ?

Abakinnyi bari mubantu nakorera amafranga menshi ku isi arko ngo leta nibafashe kubahemba nkaho mwateranyije mugafasha abatishoboye batabasha kuva murugo batabasha kurya ngo muhembe abakinnyi mbese sadate ubabajwe na Business yawe ? Abandi nta business bagira ubu urabona umuturage yaburaye hanyuama leta iguhe amafranga yo guhemba kimenyi na sugira bahembwa 1million rimwe na rimwe migomba kwirengaiza inyungu zanyu hakarebwa inyungu rusange

20cent yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Ndemeranya n’igitekerezo cyawe rwose...
Buri wese ari kubaho mu mu buryo budasanzwe kibera iki cyorezo. Ukurikije urwego rw’abakinnyi babo, si bo bababaje cyangwa bakwiye gufashwa mu gihe nk’iki. Barondereze ku yo bahembwe natwe ni ko turi kubaho.

Augustin yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

hoya hoya icyosikifuzo munyakazi yazana aho abandibashishikajwe noguhangana nakovidi ngowenibahembe abakinnyi hoyasibyo nibyokunengwa murakoze yari umukunzi wareyo

RUKUNDN J yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Ese ko abakinnyi hafi ya bose babanyarwanda babonye recrutement saison igitangira, abenshi bakaba bahamagarwa muri national team bagahembwa $ ubu barayamaze peeee , njye mbona abakinnyi bamakipe runaka batajya bazigama ayo bahembwa kandi ari menchi ahubwo birukiye gutereta muba Miss, Slay Queen none batangiye kwataka amakipe???! Ese uyu mu perezida siwe wabujije abakinnyi ba Rayon kwitabira irushanwa ry’ubutwari ngo barapingana na Ferwafa none ari gusaba leta ubufasha kandi yarayimye abafana?????? Perezida Sadate azegere Perezida Olivier wa MVS amuhe ku bishyimbo,umuceli,isukari,ifu ashyire ba Sarpong wirirwaga aslyeyinga (ubu inshoreke zabakinnyi zbamereye nabi). Biragaragaye ko kugira ngo Rayon itazongera gutaka inzara abarayon bayiragiza RRA ikitwa Rayon Revenue Authority cg ikaba ikipe ya MINICOM nibwo itazongera gutaka ubukene burundu kandi n’andi makipe yarakwiriye kuba amakipe ya za

GumaMurugo yanditse ku itariki ya: 4-04-2020  →  Musubize

ariko se Abanyarwanda bakeneye ibyo kurya ndumva aricyo gikwiye kwitabwaho , none ngo Minsisitere zihembe n’abakinnyi, Munyakazi Hoya Hoya rwose , ndumva hano ntabusesenguzi washyizemo, kuki se ahubwo abakinnyi mutakwicara mukajya Inama yo kugabanyirizwa Imishahara. iki ni ikibazo rusange kuisi yose, amakipe yagiye yumvikana n’abakinnyi bakagabanyirizwa imishahara, kandi barabyemera. namwe rero mwishakemo ibisubizo niyo mpamvu uri prezida w’ikipe

Daniel yanditse ku itariki ya: 4-04-2020  →  Musubize

Ariko mbabara, umuntu ukwiriye kuvuga ngo bamufashe kumuhembera abakinnyi nkaho business yagiyemo itamwinjiriza, njye ndibaza niba umuntu yicara icyo utekereje cyose agakubita kiri Twitter, Barabura gufatanya na leta kurwanya icyo cyorezo, we agatekereza business ye atazi niba icyorezo kizamusiga, Dortmund, Man city, zirajwe inshinga n’ubuzima bw’abantu mwe murajwe inshinga na business zanyu.

Alias yanditse ku itariki ya: 4-04-2020  →  Musubize

None se Nyakubahwa Prezida wa Rayon urasaba Leta kuguhembera abakinnyi iyo ni Businnes ufatanyije na Leta ? Wibagiwe ko wanze kwitabira irushanwa ry ’Agaciro none se amafranga watumye atinjiramo uzi uko angana none ngo baguhembere abakinnyi?

RUTO yanditse ku itariki ya: 4-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka