
Nk’uko tubikesha Ferwafa ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, umukino wahuzaga Amavubi na Sudani uhagaze ubwo wari ugeze ku munota wa 40, nyuma y’aho abakinnyi ba Sudani batishimiye icyemezo cy’umusifuzi.
Umukinnyi Nasser Omar wa Sudani yakoreye ikosa Djihad Bizimana, arahindukira aragenda anakubita umutwe Yannick Mukunzi, Umusifuzi yaje guhita atanga Coup-Franc, gusa abakinnyi ba Sudani barangajwe imbere n’umunyezamu wabo Akram El Madi batangiye guteza intambara n’abakinnyi b’Amavubi.
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga: Eric Ndayishimiye, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Faustin Usengimana, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel, Mico Justin na Biramahire Abeddy.
Nyuma y’uyu mukino waje guhita uhagarikwa bikiri 0-0, Amavubi araza gukomeza kwitegura undi mukino wa gicuti bazakina na Namibia kuri iki cyumweru, nyuma bakazanakina na Algeria mbere yo kwerekeza muri Maroc.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ntakibazo ubwo bahagaritse umukino,arikipe ya SUDANI yitwaye nabi,kandi amavubi yacu akaba yarataratsindwa,kandi ndanizeza abakunda amavubi,muri CAN ko tuzatsinda amakipe menshi.
Abakinyi ba Sudan bakunze kugira imvururu mu kibuga pee gusa icyo nsaba amavubi amenye ko yagiye guhagararira abanyarwanda bazarwanire intsinzi n’ishema badufitiye umwenda pee.
Amavubi nashyiremo imbaraga kuko nibyo bigobwa atazadusebya muri Chan.
Ko bitoroshye!!! Ubwo unwiherero wamavubi nturogowe? Gusa nubushize Soudan ikina mu Rwanda mbere ya match yaduhuje na Uganda, coach wa Soudan yatashye yinubira imisifurire yumukino. Ubwo rero wasanga baje mukibuga bishyizemo ko icyo batazi kwishimira cyose baza guhita bahagarika cg barwana
u Rwanda ntabwo ari insina ngufi icibwaho ikoma n’uwari wese ! Amavubi yacu niyitegure indi mikino irekane nabo banyentambara