Abo bana babitangarije kuri Stade ya Muhanga aho bari bateraniye mu rwego rw’umushinga witwa Live Your Goals ugamije gufasha b’abakobwa gukura bakunda umupira w’amaguru, umushinga uterwa inkunga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

Abo bana batozwaga n’abatoza babihuguriwe, ariko by’umwihariko bakayoborwa muri iki gikorwa n’abajyanama mu mupira w’amaguru babarizwa mu ntara zose z’u Rwanda, bakanafashwa kandi n’umutoza w’abandi batoza bo muri Afurika Antoine Rutsindura.

Mu Karere ka Muhanga mu byo abana twaganiriye bagiye badutangariza, bahurizaga ku kuba bifuza kuzaba abakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru.
"Umukinnyi ukomeye ku isi yitwa Martha, numva nanjye nshaka gukina nkaba umukinnyi ukomeye mu Rwanda, byanakunda nkaba nanaba umukinnyi ukomeye ku Isi, kuko n’ababyeyi banjye baranshyigikira ngo nzabe umukinnyi w’umupira w’amaguru" Umwe mu bana baganiriye na Kigali Today

Madamu Rwemarika Felicite ukuriye Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri Ferwafa ubwo yaganirizaga aba bana, yashimiye mbere na mbere ababyeyi bareka abana bakaza gukina, ndetse n’abarimu babaha umwanya wo gukina kuko mbere atari ko byagendaga
Yagize ati "Turashimira ababyeyi babareka mukaza gukina, ndetse n’abarezi bemerera abakobwa gukina, kuko kera abahungu barakinaga abakobwa bagasigara basukura ishuri, ayo mahirwe muzayabyaze umusaruro kuko turashaka ko ejo muzavamo abakinnyi beza bashobora no kuzakina igikombe cy’Afurika n’icy"isi

Abana bahurijwe hamwe mu Karere ka Muhanga bari 200 baturutse ku bigo bya EP St Augustin, Gs Kabgayi B, GS Gitarama na GS Nyabisindu, aho buri kigo cyari cyohereje abana b’abakobwa 50.
Nyuma y’aho iyi gahunda yari yabereye mu Karere ka Ruhango ku wa Kane, uyu munsi ikaba yari yakoereje mu karere ka Muhanga, mu cyumweru gitaha izakomereza mu turere twa Kayonza, Gicumbi na Musanze
Mu mafoto, uko byari byifashe i Muhanga











National Football League
Ohereza igitekerezo
|