Ruhango: Abana b’abakobwa bakanguriwe gukunda umupira w’amaguru

Mu Karere ka Ruhango abana b’abakobwa barakangurirwa gukura bakunda umupira w’amaguru.

Kuri uyu wa Kane abana 200 b’abakobwa batarengeje imyaka 15 bahurijwe hamwe mu gikorwa cya Festival y’umupira w’amaguru maze bigishwa bimwe mu by’ibanze bigira umupira w’amaguru, mu mushinga witwa "Live Your Goals"

Barigishwa gutangira gukina bakiri bato
Barigishwa gutangira gukina bakiri bato

Uyu mushinga w’imyaka itatu ugamije gutuma abana b’abakobwa bakura bakunda umupira w’amaguru watangijwe mu Rwanda umwaka ushize, aho akenshi usanga mu bihugu bitaratera imbere umupira w’amaguru ku bakobwa ufatwa nk’umuziro.

Uyu mushinga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riterwamo inkunga na FIFA umaze kugezwa hafi mu turere dusaga 10 two mu Rwanda kuva umwaka ushize, ugamije kuzafasha u Rwanda kuzabona amakipe y’igihugu y’abakobwa kuva mu byiciro by’abakiri bato.

Abana bari bishimiye iki gikorwa
Abana bari bishimiye iki gikorwa

Mu Karere ka Ruhango ari nako kabimburiye utundi muri uyu mwaka, abana bari baturutse mu bigo bya G.S Ruhango Catholique, EP Amizero, EP Ruhango ADEPR, EP Munini babifashijwemo n’abajyanama mu mupira w’amaguru bakorera mu ntara bigishijwe bimwe mu by’ibanze umuntu aheraho akina umupira w’amaguru ndetse bagahita banabishyira mu bikorwa.

Visi-Perezida wa Ferwafa Kayiranga Vedaste wari uhagarariye FERWAFA muri iki gikorwa yatangaje ko kugeza ubu hari icyizere ko abana b’abakobwa mu Rwanda bazakina umupira w’amaguru kuko kuko imyaka bari gutangirira kubatoza ari cyo gihe nyacyo cyo gutangira kwiga umupira

Kayiranga Vedaste yereka abana uko babigenza
Kayiranga Vedaste yereka abana uko babigenza

Yagize ati "Abana hano mwabonye ko hari bakiri bato cyane kuva ku myaka itandatu kuzamura, umwana uri muri iyo myaka kugenda kugera kuri 15 iyo utangiye guhita umwigisha iby’ibanze ku mupira w’amaguru biramufasha"

Kayiranga Vedaste, Visi-Perezida wa FERWAFA
Kayiranga Vedaste, Visi-Perezida wa FERWAFA

Yakomeje agira ati "Batangira babigisha uko bafunga umupira, uko umuntu aha mugenzi we, uko bahagarara mu kibuga, ibi byose umuntu utangiye kugira imyaka iri muri za 18 gutangira kumwigisha uko batanga umupira biba bigoye, iyi niyo myaka yo kubyiga kandi dufite icyizere ko bizatanga umusaruro"

Ku ruhande rwa Rwemarika Felicite ukuriye Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri Ferwafa, yatangaje ko kuva batangira iyi gahunda abona ko hari impinduka zimaze kuba kuko abana b’abakobwa basigaye baratangiye gukunda umupira w’amaguru kandi n’ababyeyi bakabashyigikira

Yagize ati "Kuva uyu mushinga wa Live Your Goals watangira mu Rwanda, urabona ko abana b’abakobwa bamaze kuba benshi kandi barashaka gukina, ababyeyi nabo barabashyigikiye, gusa ugitangira habanje kubamo aho usanga babeshye imyaka, ariko ubu urabona ko icyo kibazo cyakemutse"

Madamu Rwemarika Felicite ukuriye Komisiyo y'umupira w'amaguru w'abagore muri Ferwafa
Madamu Rwemarika Felicite ukuriye Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri Ferwafa

Umwaka ushize iyi Festival yabereye mu turere dutandukanye turimo Bugesera, Huye, Rusizi, Nyagatare na Rubavu, uyu mwaka ikaba izagera mu turere turimo Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Kayonza, Gicumbi na Musanze.

Andi mafoto yaranze icyo gikorwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka