
Iri rushnwa ryateguwe n’umujyi wa Kigali ryasojwe hakinwa umukino wa nyuma wahuje APR yawugezeho isezereye Rayon muri 1/2 naho Vita Club yo ikaba yari yasezereye ikipe ya Kiyovu.


Umukino wa nyuma wahuje aya makipe iminota 90 yarangiye nta kipe itsinze indi,
hitabazwa iminota 30 y’inyongera birinda bigera ku munota wa 19 w’inyongera nta gitego kirinjizwa maze Onesme Twizerimana, nyuma yo gucenga ab’inyuma ba Vita Club atsindira APR igitego cy’intsinzi ku munota wa 20 mu minota y’inyongera umukino urangira gutyo APR itwara igikombe.



Rwasamanzi Yves umutoza wa Apr yavuze ko yishimira intsinzi akavuga ko gutwara igikombe muri iri rushanwa ari abakinnyi bashyize hamwe aho yagize ati”gutwara igikombe turabyishimiye icyadufashije ni ugushyirahamwe kw’abakinnyi”

Florent Ibenge watsinzwe ku mukino wa nyuma yavuze ko n’ubwo atsinzwe ikipe ye yamweretse aho agmba gukosora n’abakinnyi be uko bahagaze muri rusange mbere y’uko shampiyona yo muri Kongo itangira ndetse n’imikino nyafurika azitabira.

Mu wundi mukino w’umwanya wa 3 wahuje Rayon na Kiyovu waje kurangira Rayon Sport ariyo yegukanye uwo mwanya aho yanyagiye Kiyovu ibitego 3-0.


Iri rushanwa ryatangiye taliki ya 11 Nzeli 2016 ryitabiriwe n’amakipe 8 harimo 6 yo Mu Rwanda n’abiri yo muri Kongo aho buri tsinda ryazamutse mo amakipe abiri yagombaga gukina ½.
Uretse amakipe yabaye 3 muri iri rushanwa yahembwe hanahembwe umukinnyi witwaye neza mu irushanwa muri rusange wabaye Hakizimana Muhadjili ndetse n’umukinnyi watsinze ibitego byinshi Moussa Camara wa Rayon watsinze ibitego 5.


Ibihembo uko byatanzwe:
Iyatwaye igikombe:Miliyoni 5 z’amanyarwanda
Iyabaye iya kabiri:Miliyoni 3 z’amanyarwanda
Iyabaye iya gatatu: Miliyoni 2 z’amanyarwanda
Umukinnyi w’irushanwa:Ibihumbi 500
Umukinnyi watsinze ibitego byinshi: Ibihumbi 300
Andi mafoto menshi kuri uyu mukino wareba AHA
Amafoto:Muzogeye Plaisir
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
APR Urashoboye NKuko Babivuga Ngo "Made In Rwanda" Abana Babanyarwanda Turashoboye
kuva nambere mwahozeho,gahunda mwashyizeho yo gukinisha abana biwacu narayikunze cyane, numutoza wohanze muzamureke dukoreshe uwiwacu irwanda,byibuze nayo mafaranga abana bacu bumve uko amera, ubuse koko ntimwaraye mwirebeye mwese buriya Iriya kipe mwabonye haribintu bitangaje yakoze sizina gusa iriho!APR murabagabo kabisa.
APR OYE TUKURINYUMA
twebwe abafana apr twishimiye itsizi kandi dufite umutoza numuhanga agomba kuba umutoza mukuru murakoze
Ni Robert Rayon mwabonye umupira mwiza Apr irakina ntabwo aramagambo nkayanyu muzaze tubigise footbool