Nyuma y’aho ikipe y’Amagaju Fc yo mu karere ka Nyamagabe ishyiriyeho umutoza mushya ndetse n’umwungirije bazayitoza mu mwaka w’imikino wa 2016/2017, iyi kipe ikomeje inzira yo kwiyubaka, aho ubu yamaze kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bayifashije mu mwaka w’imikino ushize, ndetse inongeramo amaraso mashya.

Umwe mu bakinnyi bashya baje, ni umukinnyi wari usanzwe ukinira ikipe ya Vital’o witwa Shabban Hussein, akaba azwi ku izina rya Tshabalala, aho yahise ahabwa nomero 11, ndetse anasinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Mu kiganiro twagiranye na Visi-Perezida w’Amagaju, Nkurunziza Jean Damascene yadutangarije ko iyi kipe ubu ifite intego zo kuba yakwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda.

Abakinnyi bamaze gusinyira Amagaju
1. ALANGA YENGA Joakim (Usanzwe akinira Amagaju)
2. BIZIMANA Noel (Usanzwe akinira Amagaju)
3. SHABANI Hussein (Vital’o Fc)
4. NDAYISHIMIYE Dieudonnee (As Muhanga)
5. IRAKOZE Gabriel (Gabi) Isonga FC
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Amagaju Turayashyigikiye
Amagavu oyeeeeeeeeee!
Amagaju, forward ever, backward never
Primus ligue ndabona izataha i Muyinga muri olympic star ntagisivya.
BASHA VITALO BARAYISAMBAGUYE CHASIR ARAGIYE CHABALALA ARAGYE LAUDIT ARAGIYE. BASHA MESSAGE FC TURACEGUKANA IBURUNDI KABISA
Amagaju nayo guterimbere birakenewe kandi tubarinyuma
bakomerezaho turabyishimiye gusinyisha