Nyuma yo gukorera muri Kenya, iyi sosiyete yamaze gufungura imiryango mu Rwanda, aho iteganya kujya ikorana n’amasosiyete ya Televiziyo asanzwe akorera mu Rwanda, ikazabasha kujya ihanyuza imikino mpuzamhanga itandukanye, ndetse no mu minsi iri imbere ikazatangira kwerekana ibikorwa bya Siporo byo mu Rwanda.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro wabereye muri Marriot Hotel kuri uyu wa kane taliki ya 22 Nzeli 2016, hasobanuwe uburyo bushya bwo kwereka abanyarwanda imikino mpuzamahanga itandukanye nta kiguzi.

Cedric Pierre Louis, Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Kwese Free Sports Rwanda, yadutangarije ko ku ikubitiro izaba iri kuri Dekoderi zimwe mu zigaragra mu Rwanda, by’umwihariko binyuze ku muyobora wa RBA
Yagize ati "Tuje kuziba icyuho, birazwi ko abanyarwanda benshi bakunda Siporo, turifuza gukora ibyo abandi batigeze bakora mbere, tukabereka imikino itandukanye nta kiguzi, murabizi ko Shampiona y’Abongereza ihenda, ariko buri wa Gatandatu tuzajya tugira umukino twerekana"




Nk’uko twabitangarijwe kandi n’abakuriye iyi gahunda, hazajya herekanwa Shampiona y’u Bwongereza, igikombe cy’umwami muri Espagne (Copa del Rei), Shampiona ya Brazil, Shampiona ya Basket yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (NBA), isiganwa ry’amamodoka (Formula 1), ndetse n’ibindi byegeranyo ku mupira w’amaguru.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ibi bintu birashimishije cyane turabyishimiye kuko wasangaga kubona umupira wo mu bwongereza bitugoye
kbs iziye igihe,ariko na azam prim rwandaa turayikeneye