
Uwo mukino wabaye nyuma y’umuganda usoza ukwezi ku tariki 24 Nzeli 2016, waranzwe n’ishyaka ryinshi mu kibuga, ariko abamotari barusha abapolisi gukina neza, umukino urangira begukanye intsinzi.
Abamotari nibo bari bihariye imyamya iri muri Sitade Huye yabereyemo uwo mukino. Umukino urangiye bararirimbye, barabyina bishimira kuba bakinnye n’Abapolisi bakabatsinda; nkuko Mayira Masudi watoje ikipe y’abamotari abivuga.
Agira ati “Nishimye kuba natoje abamotari nkaba nsinze Polisi. Buriya na bo ubutaha nitwongera gukina bashobora kuzadutsinda. Nishimye cyane.”
Mugenzi we yungamo ati “Ubushize bari badutsinze 2-1, tubatsinze 3-1. Uteranyije ibitego turabarusha.”


Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Damas Rutaganira avuga ko bagiye kuzajya bakorana umuganda n’abamotari ndetse n’abanyonzi mu rwego rwo gusukura umujyi batuyemo.
Uku gukorera hamwe ngo kuzatuma imyumvire y’abantu ivuga ko abapolisi babereyeho kugenza icyaha gusa ihinduka. Ngo ni n’uburyo bwo kugaragaza ko na bo bashobora gusabana n’abandi baturarwanda.
Ati “Muri bwa bufatanye bw’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano mu kwirindira umutekano, uku gukorera hamwe no gukina umupira bituma bishoboka kuko abaturage bisanzura ku bapolisi bakaganira.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, SP Jean Marie Vianney Karegeya yabwiye abamotari ko Polisi itabereyeho guhana.
Ibi yabihereye ku kuba ngo hari abamotari bamwe bavuga ko Abapolisi bajya mu muhanda babatumye amafaranga. Ko baba babahaye amakarine yo kwandikira abantu kandi bagataha bayamaze.
Agira ati “Ibi si byo. Tujya mu muhanda kugira ngo dukumire impanuka zituma abantu bakomereka, abandi bagapfa, ibinyabiziga na byo bikangirika. Amakarine tuyitwaza kugira ngo abakora amakosa mu muhanda bahanwe.”
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Imikino nkiyi iba ikwiye kabsa mu rwego rwo gushyira umwuka mwiza hagati y’impande akenshi usanga abamotard bacengenwa na traffic police kubera amakosa amwe namwe ariko imikino nkiyi ituma habaho akanyamuneza bagasabana bagahabwa n’amasomo atumba bitwara neza mu kazi kabo ko gutwara abantu ka buri munsi.this is what we call community policing