Ibi byabaye mu ijoro ryakeye kuwa 15/12/2014 ubwo hasozwaga isoko ry’igura n’igurisha muri iki gihugu. Amiss yaraye asinyishijwe nyuma y’aho Simba yari imusezereye kuko yari imaze kugura rutahizamu wundi Simon Sserunkuma ukomoka muri Uganda.

Kuza kwa Sserunkuma ntabwo byari buhe umwanya uyu murundi kubera umubare mwinshi w’abanyamahanga cyane ko itegeko muri Tanzaniya rivuga ko buri kipe igomba kugira abanyamahanga batarenze batanu.
Uyu rutahizamu w’umurundi wigeze no kwifuzwa na Rayon Sports yo mu Rwanda yagiye muri Simba muri 2013.
Ikipe ya Yanga kandi yarangije kwirukana uwari umutoza wayo Marcio Maximo ihita imusimbuza uwahoze ayitoza mu minsi yashize, umuholandi Hans Van der Pluijm wari wayivuyemo mu kwezi kwa karindwi k’uyu mwaka.

Nk’uko itangazamakuru ryo mu gihugu cya Tanzaniya ribitangaza, Maximo yirukanywe nyuma yo kwanga kungirizwa n’umutoza w’umunyagihugu Mkwasa nk’uko yari yabigiriweho inama n’ubuyobozi.
Uyu munya Brasil wagiye muri Yanga mu kwa karindwi kwa 2014 yari amaze kuyitoza imikino 14; atsindwamo itatu atsinda 10 anganya umwe mu minsi yari amaze muri iyi kipe izwi nka Watoto wa Jangwani.
Jah d’Eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|