Kuri uyu wa Kane ahagana ku i Saa ine n’igice za mu gitondo nibwo ikipe ya Yanga yari isesekaye i Kigali aho ije gukina umukino wa 1/16 cya CAF Champions league,umukino uzabera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu guhera i Saa cyenda n’igice.
Nyuma yo kugera i Kigali iyi kipe yahise ijya gucumbikirwa muri Hotel the Mirror,maze ku i Saa cyenda n’igice iyi kipe ihita itangira imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cya Ferwafa,imiyitozo yakurikiranwe n’abafana benshi cyane barimo n’aba Rayon Sports bari bamaze kureba imyitozo y’ikipe yabo yitegura umukino Musanze,ndetse n’abafana ba APR Fc bari baje kureba ikipe bazahura uko imeze.
Uku niko byari byifashe













National Football League
Ohereza igitekerezo
|
nifurije intsinzi equipe ya APR FC.
Dukwiye kwikosora mu myitabire ndetse no mu mifanire.
Byiza Kabisa