Habura iminsi ibiri ngo bacakirane na APR Fc muri 1/16 cya CAF Champions league,ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yamaze kugera i Kanombe,aho ku i Saa Ine n’igice z’igitondo bari bamaze gusesekara ku kibuga cy’indege.
Biteganijwe ko iyi kipe iza gukora imyitozo ku kibuga cya Ferwafa ku i Saa Cyenda n’igice,naho kuri uyu wa gatanu nabwo ku i Saa cyenda n’igice bakazakorera imyitozo kuri Stade Amahoro ari naho hazabera umukino kuri uyu wa Gatandatu.
Amafoto ya Yanga igera i Kigali

Haruna Niyonzima yakirijwe indabo n’abafana b’iyi kipe bari i Kigali

Haruna Niyonzima na Kalisa Adolphe Umunyamabanga mukuru wa APR Fc

Mu modoka bari bafite akanyamuneza

Imodoka yatwaye abatoza n’abayobozi b’iyi kipe

Abakinnyi ba Yanga bo bagiye muri iyi

Imodoka yari itwaye abafana ba Yanga baba i Kigali

Imodoka itwaye abayobozi

Mu modoka ....

Haruna n’abafana bari baje kumwakira

Haruna Niyonzima yatangaje ko n’ubwo ari mu rugo ariko aje mu kazi

Haruna wahoze akinira APR Fc,aha yari atandukanye n’Umunyamabanga mukuri w’iyi kipe yahozemo

Abakinnyi ba Yanga i Kanombe

Aritegereza ibyiza bitatse u Rwanda ...

Abanyarwandakazi baje kwakira iyi kipe

Claude Muhawenimana Perezida w;abafana ba Rayon Sports ahoberana na Mubuyu Twite wahoze muri APR Fc

Mbuyu Twite nawe wahoze muri APR ageze i Kanombe ..



Donald Ngoma rutahizamu wa Yanga
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
A.P.R FC tukurinyuma kandi yanga turayipfunyikira 2kubusa0.
Nzaba ndi inyuma ya Haruna kuwa gatandatu.
welcome haruna na mbuyu! tuzabakira neza kuwa gatandatu tubaha impamba yibite 2 muzadushyirira simba tunereka abareyon baje kukwakira ko bibeshye !