Ku i Saa cyenda zuzuye nibwo umusifuzi ukomoka muri Mali yari amaze gutangiza umupira,maze APR Fc yari imbere y’abafana bayo n’ubwo batari benshi cyane itangirana ishyaka ryo kuba yatsinda hakiri kare.


Abakinnyi babanjemo

APR FC: Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, Eric Rutanga, Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Mukunzi Yannick, Djihad Bizimana,Mubumbyi Barnabe, Sibomana Patrick, Iranzi Jean Claude, Fiston Nkinzingabo.

YANGA SC: Ally Mustapha , Juma Abdul, Mwinyi Hajji Mngwali, Kevin Yondan, Vincent Bossou , Pato Ngonyani, , Deus Kaseke, Thabani Kamusoko, Amiss Tambwe, Donald Ngoma na Haruna Niyonzima.


Gusa iyi kipe ntabwo yaje guhirwa cyane ko ikipe ya Yanga yasaga nk’irusha APR Fc hagati,maze ku munota wa 19 Yanga iza guhita ibona igitego kuri coup-franc,ku ishoti rikomeye cyane,maze umunyezamu Kwizera Olivier ntiyabasha kurikuramo.


APR Fc yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura,aho Iranzi Jean Claude yaje kugerageza ishoti rya kure ntibyamukundira,ndetse na Djihad Bizimana aza kubona amahirwe ku mumota wa 34,ariko umupira unyura hejuru y’izamu,maze igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya Yanga ku busa bwa APR Fc.

Igice cya kabiri kigitangira,umutoza Nizar Kanfir yaje gukuramo Djihad Bizimana yinjizamo Benedata Janvier,aho benshi bacyetse ko umutoza yaba ashaka kongera ubusatirizi.



Ku munota wa 74 w’umukino ikipe ya Yanga yaje kubona igitego cya kabiri,igitego cyatsinzwe na Thaban Kamusoko,nyuma yo gusa n’usigarana n’umunyezamu wenyine,maze Kwizera Olivier umupira arawukubita ariko uranga umujyana mu izamu.

Mu minota itatu yari yongeweho n’umusifuzi,Sibomana Patrick yaje gutsindira APR Fc igitego cy’impozamarira,nyuma y’aho umunyezamu wa Yanga yafashe umupira ariko ntabashe kuwugumana.
Nyuma yo gutsindwa uyu mukino,APR Fc irasabwa kuzatsindira ikipe ya Yanga muri Tanzania mu mukino wo kwishyura byibura ibitego 2-0,umukino uteganijwe hagati y’italiki ya 18 na 20/03/2016,maze itsinze ikazahura na Al Ahly yo mu Misiri.
Amafoto menshi kuri uyu mukino mwayareba HANO
Amafoto: Muzogeye Plaisir
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
urugendo rwayo rwarangiye