Van Persie: ipaji nshya mu gitabo cya Wenger. Ese aremera kubura kapiteni na none?

Arsene Wenger, umutoza w’Arsenal, ngo azandika igitabo ku ba kapiteni Fabregas na Nasri b’ikipe ye yabuze mu 2011. Uyu musaza ashobora kongeramo ipaji ya Robin Van Persie usigaje umwaka umwe muri Arsenal kandi akaba adakozwa kongera amasezerano.

Wenger ntiyiteguye gutanga kapiteni we nk’uko byagenze kuri batatu bamubanjirije.Ngo azemera umwaka ushire wenda yigurishe (free agent).
Si ubwa mbere Wenger bakunda kwita The Professor avuga amagambo yo kwikomeza ku mukinnyi ushaka kwigendera kuko ari nako byagenze kwa Fabregas na Nasri.

Nyuma yo gutwara ibihembo bibiri no gutsinda ibitego 30 muri shampiyona, Van Persie arifuzwa na Manchester City ngo yubakire ku gikombe cya shampiyona kimwe ifite maze ihangane n’andi makipe mu Burayi.

Patrick Vieira wahoze ari kapiteni wa Wenger ubu akaba ari umuyobozi muri Manchester City yabwiye Wenger ko agiye kubura Van Persie kandi ko ari amakosa ye. Ati “ntibyumvikana ukuntu umukinnyi w’agaciro nka Persie asigarana umwaka umwe w’amasezerano kandi yari amaze kubura Fabregas na Nasri”.

Vieira abona umuti wo kugumana uyu musore w’imyaka 28 ari ukuzana abakinnyi bari ku rwego nk’urwe.

Ngo niba Van Persie atagumye muri Arsenal, Theo Walcott na Jack Wilshere nabo ngo bazigendera. Arsenal izakina UEFA Champions League ariko nta cyizere cyo guhangana na za Manchester zombi na Chelsea zinagaragaza imbaraga z’umufuka ku isoko.

Iki gitutu cya Van Persie gishobora kandi gutuma Arsenal ikora amateka ku isoko ry’abakinnyi noneho ikagura abafite izina. Wenger n’umuyobozi wa Arsenal, Ivan Gazidis, bazanye Umudage Lucas Podoloski nk’intwaro yo kugumana Van Persie.

Ubwo Fabregas yari asubiye muri Barcelona,Wenger yatangaje ko babuze umukinnyi ukomeye kandi ko bagerageje kumwumvisha kuguma i Emirates bikanga. Ati “nyuma twaje kwemera ibyifuzo by’umukinnyi.”

Yatangaje ko mu myaka irenga 125 Arsenal imaze yabuze abakinnyi bakomeye ariko igakomeza. Ati “gusanga abandi bakinnyi bakomeye, kujya mu ikipe y’ababyeyi byerekana ko aru umutima umujyanye atari amafranga.”

Nubwo bivugwa ko Nasri yifuzaga cyane amafranga, Van Persie arasa nk’aho agiye kugenda kubera kudatwara ibikombe bisa n’ibyajyanye Fabregas wagiye muri Barcelone aho babitwara umunsi ku munsi.

Fabregas akigera iwabo yavuze ko ababajwe no kuba baratwaye igikombe cya FA gusa ndetse no kuba atarigeze azamura igikombe nka kapiteni wa Arsenal. Ati “gusa nyifite ku mutima yangize uwo ndi we.”

Muri 2007, Thierry Henry ava muri Arsenal yerekeza muri Barcelona yagize ati “igitumye mvuye muri Arsenal ni uko umutoza Wenger atazakomeza gutoza ndetse no kugenda kwa visi prezida David Dein.

Thierry akigera muri Espagne yatangaje ko yakunze uko Barca ikina, abafana n’inkunga bayiha. Ati “nta bafana ntiwagira ikipe ikomeye nkuko nta kipe nta bafana.”

Kuba abo bakinanye mu 2004 ubwo batavugirwagamo (invincibles) nka Vieira, Pires, Wiltord bari bamaze kwigendera, Thierry washakaga igikombe cya UEFA Champions League igisubizo cyari ugusanga abo bahuje ubunararibonye.

Nasri avuga ko abafana ba Arsenal nta rukundo bagira kuva bimutse Emirates bavuye High Bury nk’uko na Thierry yavuze akigera muri Barcelona.

Nyuma yo gusezera k’umuzamu David Seaman mu 2003, ntaba ari amakuru mashya ko Wenger atakaje umukinnyi ukomeye.

Muri 2004 Wenger yabuze Kanu, 2005 abura Vieira ufatwa nk’umukinnyi wa gatanu w’ibihe byose muri Arsenal; muri 2006 yabuze Achiley Cole nimero ya 25 mu barashi b’iteka, muri 2007 yabuze rutahizamu w’ibihe byose Thierry, muri 2008 areka Flamini ajya muri Milan AC naho Hleb yerekeza muri Barcelona, muri 2009 yabuze Kolo Toure na Adebayor bajya muri Manchester City.

Muri 2010 Fabregas, Nasri na Clichy basanze abandi i Manchester.
Van Persie ntaratangaza aho azerekeza avuye muri Arsenal, Manchester City ifite icyizere ko uyu yakurikira Kolo Toure, Emmanuel Adebayor, Gael Clichy na Samir Nasri.

Vieira ni we weretse intego Manchester City ifite bituma Nasri na Clichy berekeza mu Barabu b’i Manchester. None se araza gushobora kubyumvisha na Van Persie abafana bamaze kugira uwa gaciro RVP the VIP?

None se koko Van Persie niwe utahiwe kugenda dore ko uretse Tony Adams wabaye kapiteni w’ibihe byose imyaka 14 nta wundi uramba muri Arsenal?
Ese Van Persie araza kumvira umugore we uvuga ko yizihiwe i Londres na nyina umubwira ko afashwe neza?

Thierry Tity Kayishema

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka