Niba hari ikipe izatanga umushahara w’ibihumbi 250 by’amapond ngo Arsenal ntiyiteguye guhangana. Peter Hill-Wood umuyobozi wa Arsenal yatangarije mirrorfootball ko uko Van Persie azagenda abananiza ariko igiciro kizajya kizamuka. Ati “turacyafite icyizere ko tuzagumana kapiteni wacu.”
Nyuma yo kwanga umushahara w’ibihumbi 130 ku cyumweru umushahara munini mu mateka ya Arsenal, iyi kipe yasabye nibura miliyoni 30 z’amapound ku wifuza rutahizamu wa shampiyona y’Abongereza mu 2011-2012.
Juventus yo mu Butariyani (imuha umushahara w’ibihumbi 180), Manchester City yo mu Bwongereza na Paris st Germain yo mu Bufransa na zo zirifuza kumugura. Van Persie yahakanye ko atakina mu Burusiya mu ikipe ya Anzhi kuko atifuza gutura muri iki gihugu.
Niba miliyoni 30 zitabonetse umutoza Wenger ashobora kumugumana maze agategereza kwigurisha mu 2013 amasezerano arangiye. Kuba Van Persie azaba asatira imyaka 30 byazagabanya agaciro ke ku isoko akaba yakemera uyu mushahara Arsenal imuha.

Theo Walcott nawe ibiganiro ntacyo bigeraho kuko nawe asigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Arsenal akaba ashobora kuyivamo.
Arsenal yamaze kugura umudage Lucas Podoloski kuri miliyoni 10 z’amapound ndetse ibiganiro bigeze heza kuri rutahizamu Olivier Giroud watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’Ubufaransa.
Van Persie yaguzwe miliyoni 2,5 z’amapound mu 2004 amaze gutsindira Arsenal ibitego 132. MU mwaka wa 2011 Arsenal yabuze kapiteni Fabregas werekeje muri FC Barcelona, Samir Nasri na Gael Clichy baguzwe muri Manchester City,Van Persie na Walcott bashobora kutarenza uyu mwaka wa 2012 muri Arsenal.
Kayishema Tity Thierry
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|