“Uyu mugoroba numvaga ntongera kubabara”-Didier Drogba
Didier Drogba niwe wabaye intwari ku gikombe cya UEFA Champions League 2012 kuko yatsinze igitego cyo kunganya ndetse na penaliti y’intsinzi kandi avuga ko uwo mukino ari bimwe mu bihe bikomeye mu mupira w’amaguru yari ategereje.
Yagize ati “maze hano imyaka 8, uyu munsi nabyiyumvagamo ko ntongera kubabara”. Ni inshuro ya gatanu Drogba yari ageze ku mikino ya nyuma haba mu gikombe cy’Afurika n’ibikombe by’Iburayi kandi imikino yose yarayitakaje.
Drogba yahawe umwanya wo gutera penaliti ya nyuma ya Chelsea yagombaga no gutanga intsinzi maze asiba amateka mabi yari afite ku gutera penaliti mu mukino wa nyuma. Muri 2006 mu igikombe cy’Afurika yayiteye hanze bakinnye na Misiri ndetse no mu 2012 yongeye kuyitera hanze mu mukino Cote d’Ivoire yakinnye na Zambiya.

Hari hashize imyaka ine Chelsea ibuze iki gikombe kuri penaliti i Moscow imbere ya Manchester United. Icyo gihe umukino warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe maze Machester itsinda Chelsea penaliti eshanu kuri enye. Drogba yari yabonye ikarita y’umutuku nyuma yo gukubita urushyi Nemandja Vidic.
Ubu kapiteni wa Chelsea, John Terry, niwe wari ufite iyi karita yabonye amaze gutera umugeri Sanchez wa Barcelona.
Drogba kandi yavuze ko iki gikombe bagikesha Ashley Cole kuko ngo ibura rye ariryo ryatumye batsindwa umukino wa Napoli naho ku muzamu Petr Cech ngo yerekanye ko koko ari we muzamu wa mbere ku isi.
Nyuma yo gutera amashoti 43, 7 akagera ku muzamu wa Chelsea, koroneri 20 na penaliti bateye mu maboko y’umuzamu wa Chelsea, Bayern Munich yabaye ikipe ya kabiri ikiniye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku kibuga cyayo ikabura igikombe.

Bayern Munich yiyongereye ku makipe yatsindiwe cyane ku mukino wa nyuma kimwe nka Juventus na Benefica.
Chelsea yabaye ikipe ya 22 yanditswe kuri iki gikombe maze kiba igikombe cya 12 gitashye mu Bwongereza banganya n’abatariyani mu gihe Espagne ifite ibikombe 13. Chelsea niyo kipe yonyine y’ i Londres itwaye igikombe cya Champions League.
Umutoza waragijwe Chelsea, Roberto Di Mateo, yahawe agahimbazamusyi k’ama euro 928 000 nubwo atarahabwa gutoza iyi kipe burundu. Abakinnyi bo bafashe ama euro 427 000.
Igikombe cya 2012-2013 kizaba tariki 20/05/2013 ku kibuga cya Wimbley kuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza rizaba ryujuje imyaka 150 rishinzwe.
Kayishema Tity Thierry
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|