Umutoza wungirije wa Mukura VS na Rutahizamu bageze mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2020 ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo, ni bwo umutoza Samyr Sanchez ukomoka muri Venezuela na Rutahizamu Roby Norales ukomoka muri Honduras bageze mu Rwanda baje mu kipe ya Mukura VS.

Uturutse ibumoso, Rutahizamu Roby Norales, Umutoza mukuru wa Mukura Tonny Hernandez n'Umutoza wungirije Samyr Sanchez
Uturutse ibumoso, Rutahizamu Roby Norales, Umutoza mukuru wa Mukura Tonny Hernandez n’Umutoza wungirije Samyr Sanchez

Umutoza aje gusimbura uwari umutoza wungirje muri Mukura Bertrand Noah, wasezerewe muri iyi kipe nyuma y’uko Mukura inyagiwe na Rayon Sports ibitego 5-1 ku munsi wa 14 wa shampiyona.

Rutahizamu Roby Norales ukomoka muri Honduras aje kongera imbaraga mu busatirizi bwa Mukura VS.

Uyu musore ukomoka muri Honduras yakiniraga ikipe yitwa ‘Ozone FC’ ku ntizanyo ya ‘Platense’, yitezweho gufatanya na ba rutahizamu barimo Iradukunda Bertranda ukomeje kwigaragaza muri Mukura ndetse n’abandi basore barimo Ntwari Evode, mu gushakira iyi kipe ya Mukura ibitego.

Umutoza wungirije wa Mukura yamaze kugera mu Rwanda
Umutoza wungirije wa Mukura yamaze kugera mu Rwanda

Umutoza mukuru wa Mukura, Tonny Hernandez ukomoka muri Espagne, ni we wahisemo kuzana uyu mutoza ndetse n’uyu rutahizamu, kugira ngo bamufashe mu mikino yo kwishyura.

Isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi bavuye hanze rizafungurwa tariki ya 15 Mutarama rifunge tariki ya 20 Mutarama 2020.

Rutahizamu mushya wa Mukura VS
Rutahizamu mushya wa Mukura VS

Mukura VS iri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amsnots 28. Mu mikino 17 imaze gukina, yatsinzemo umunani, inganya imikino ine, itsindwa imikino itanu.

Umunsi wa 18 wa shampiyona, Mukura VS izasura ikipe ya Musanze FC kuri stade Ubworoherane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mukura victory sport yacu nidushake umutoza wabazamu muzima ubundi dutware peace cup ahandi hose iradoze naho champion ndabona igikona kiri serious

Confidence yanditse ku itariki ya: 16-01-2020  →  Musubize

nibyiza mukurayacu tuyirinyuma gsa turifuza kuba muri 4 zambere byabarineza

ohm yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Mukura itsindwa ifite abazungu beza benshi bayitoza kbs byaba byiza igumye mu makipe 4 ya mbere

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka