Akimara gufasha ikipe ye ya Rayon Sports kubona amanota ku mukino atinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-0,uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’u Bubirigi ahise atangariza itangazamakuru ko atakiri umutoza wa Rayon Sports.

Uyu mutoza yatangaje ko kuba atandukanye n’ikipe ya Rayon Sports atari ibibazo by’amafaranga cyangwa se ibindi bifite aho bihuriye n’ubukungu,ko ahubwo ari ibindi biri hanze ya Siporo atigeze yumvikana n’abayobozi b’iyi kipe,
"Si ikibazo cy’amafaranga,hari ibindi biri ku ruhande iyi kipe itabashije gukora,nta kirarane ikipe imfitiye,namaze kubitangariza abayobozi,nagombaga kubanza gufasha ikipe gutegura uyu mukino wa Kiyovu Sports"

Uyu mutoza wari umaze gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports ibitego bibiri ku busa,akaba kuva yagera mu Rwanda yari maze gutoza iyi kipe mu mikino itatu ya Shampiona ,aho yatsinze ibiri akanganya umwe,akaba nta mukino yigeze atsindwa.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ariko Rayonsport
yacu izira iki koko?
Rayon sport,Rayon sport!!!
reka dushake undi
ntakundi
ariko she iyi kipe izira iki koko? imeze nkawamwana utangira guhaguruka agahita arwara bwaki agasubira gukambakamba.birababaje abayobozi nibabe mask Kabisa bakemure ibibazo.
Bamugarure rwose kuko yarashobopeee!!!!
akose mana noneho twabyitiki koko ndababaye ubuyobozi bwacu nibwumvikane numutoza turamwemera rwose
ewana umutozawacutwamukundagakabisa nuwambere