Ni icyemezo uyu mutoza yafashe kuri uyu wa Mbere, aho uyu rutahizamu ukomoka mu Burundi yahagaritswe icyumweru adakorana n’abandi imyitozo ndetse akazanasiba umukino wa shampiyona wa Al Hilal SC uzakinwa tariki 18 Mutarama 2026.
Bruno Ferry yafashe iki cyemezo nyuma y’uko ubwo Rayon Sports yari imaze kunyagirwa na APR FC ibitego 4-1 mu mukino wa FERWAFA Super Cup wakinwe tariki 10 Mutarama 2026, yavuze ko hari umwe mu myitwarire atishimiye irimo kudakinana n’abandi kandi ruhago ari ugushyira hamwe, arenzaho ko hari n’ibyemezo azafata.
Ati" Hari ibintu bicye ntakunze, tutakunze uyu mugoroba, hari imyitwarire nabonye itari iy’umukinnnyi w’umwuga ntigeze nkunda rero hari ibyemezo bimwe nzafata kuko ntashobora kuyemera.Iyo ukina ruhango, ni umukino wo gushyira hamwe ,bivuze ko ufite abo mufatanya bivuze ukinira ikipe, utikinira ku giti cyawe."
Ndikumana Asman niwe watsinze igitego kimwe rukumbi Rayon Sports yabonye muri bine yanyagiwemo n’ikipe ya APR FC ku mupira yahawe na Habimana Yves ku munota wa kabiri mu minota y’inyongera y’umukino.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Umutoza wacu ari mukuri