Umutoza wa Rayon Sport yizeye kwitwara neza muri ‘CECAFA Kagame Cup’
Mbere y’uko Rayon Sport ikina umukino wayo wa mbere muri CECAFA Kagame Cup ikina na Azam yo muri Tanzania kuri uyu wa gatanu tariki 8/8/2014, umutoza wayo Jean Francois Lusciuto yatangaje ko afite icyizere cyo kuzitwara neza kuko ikipe ye yakoze imyiteguro ihagije.
Muri uwo mukino utangira saa kumi n’imwe z’umugoroba ukaba ari nawo ufungura ku mugaragaro irushanwa, hitezwe kuza kugaragara umukino mwiza hagati y’ikipe ya Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona muri 2013, ndetse na Azam yatwaye igikombe cya shampiyona muri Tanzania muri uyu mwaka.
Umubiligi Jean Francois Lusciuto utoza Rayon Sport avuga ko n’ubwo yumvise ko Azam aza gutangiriraho ari ikipe ikomeye ariko akaba ari nta makuru menshi ayiziho, ngo yiteguye kuyitsinda.

Ati “Twiteguye neza kandi twizeye kwitwara neza. Abakinnyi bose bameze neza kandi nkurikije uburyo tumaze iminsi twitoza, ndizera ko tuza kwitwara neza imbere ya Azam n’ubwo nta byinshi nyiziho”.
Kuva yasezererwa na APR FC mu gikombe cy’Amahoro, nibwo Rayon Sport igiye kongera kugaragara mu irushanwa iryo ariryo ryose, ikaba yaratakaje abakinnyi bakomeye barimo Amissi Cedric, Kagere Meddie na Mwiseneza Djamal bayifashije cyane mu myaka ibiri ishize.
Iyo kipe ariko ifite igikombe cya CECAFA yatwaye mu mwaka wa 1998, yongereyemo abandi bakinnyi baje kuziba icyuho cy’abagiye. Rayon Sport yabanje kugura Tubane James yavanye muri AS Kigali, Mutombo Govin wavuye muri Espoir Yossam Ngandji Bertland yaguze muri Mukura VS na Zico Séklé wavuye muri Anges De Notsè muri Togo yatozwaga na Lusciuto mbere yo kuza muri Rayon Sport.

Umukino wa Rayon Sport na Azam uratangira saa kumi n’imwe z’umugoroba ukaza kuba nyuma y’uza kuba wahuje Atlabara yo muri Sudan y’Amajyepfo na KMKM yo muri Zanzibar saa saba ndetse n’uhuza Gor Mahia yo muri Kenya na KCCA yo muri Uganda saa cyenda.
Muri iyo mikino kwinjira aha makeya ni amafaranga 1000 y’u Rwanda naho aha menshi ni amafaranga 10.000.
Dore gahunda y’imikino yose uko izakinwa kugeza muri ¼ cy’irangiza:
Tariki 8/8/2014 kuri Stade Amahoro i Remera
Atlabara vs KMKM saa saba
Gor Mahia vs saa cyenda
Rayon Sports vs Azam FC saa kumi n’imwe
Tariki ya 9/8/2014 kuri Stade Amahoro i Remera
Vital’O vs Benadir saa saba
Police FC vs El Merreikh saa cyenda
APR FC vs Atletico saa kumi n’imwe
Tariki 10/8/2014 kuri Stade Amahoro i Remera
Telecom vs KCCA saa saba
KMKM vs Azam FC saa cyenda
Adama city vs Rayon saa kumi n’imwe

Tariki 11/8/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Benadir vs El Merreikh saa saba
Gor Mahia vs Atletico saa cyenda
Vital’O vs Police FC saa kumi n’imwe
Tariki 12/8/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
KMKM vs Adama City saa cyenda
Azam FC vs Atlabara saa kumi n’imwe
Tariki 13/8/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
KCCA vs Atletico saa cyenda
APR FC vs Telecom saa kumi n’imwe
Tariki 14/8/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Adama city vs Atlabara saa saba
Police FC vs Benadir saa cyenda
Rayon Sports vs KMKM saa kumi n’imwe
Tariki 15/8/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Atletico vs Telecom saa saba
El Merreikh vs Vital’O saa cyenda
APR FC vs Gor Mahia saa kumi n’imwe
Tariki 16/8/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Adama city vs Azam FC saa cyenda
Rayon Sports vs Atlabara saa kumi n’imwe
Tariki 17/8/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Telecom vs Gor Mahia saa cyenda
KCCA vs APR FC saa kumi n’imwe.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|