Umutoza wa Rayon Sport Luc Eymael yerekeje mu Bubiligi kandi ntazagaruka
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sport Luc Eymael, kuri icyi cyumweru tariki ya 10/5/2014, arerekeza iwabo mu Bubiligi, kandi ntazagaruka kuko agiye atabashije kumvikana n’ubuyobozi bw’iyo kipe kandi ngo hari n’amafaranga y’umushahara we atahawe kugeza ubu.
N’ubwo uyu mutoza yirinze kuvuga byinshi mu kiganiro twagiranye, ariko gutoza kwe mu Rwanda byarangiye kuko atishimiye ko yahanishijwe igihano cyo kudatoza imikino umunani mu Rwanda, akaba ngo atakwihanganira kumara amezi abiri adatoza ari nayo yari asigaye ngo amasezerano n’iyo kipe y’i Nyanza arangire.

Eymael avuga ko amahirwe yari asigaye kuri we ari ayo gutwara igikombe cy’Amahoro nyuma yo kubura icya shampiyona cyatwawe na APR FC, none ngo nacyo biragoye ko iyo kipe yazacyegukana kuko muri ayo meze abiri kizakinirwa azaba adatoza kubera ibihano.
Umuyobozi wa Rayon Sport Ntampaka Théogène avuga ko bigoye ko uwo mutoza yaguma muri Rayon Sport kuko baganiriye nawe bagasanga yarababajwe cyane n’ibihano yahawe kandi ko atiteguye kubikora, bikaba ariyo mpamvu yahisemo kwigendera.
Ntampaka avuga ko bagerageje kwicarana nawe baraganira, basanga bagomba gutandukana nawe neza, kuko ngo bashima ibyo yagezeho mu gihe cy’amazi atanu yari amaze abatoreza ikipe, bakaba barimo gushaka ibyo bamugomba ngo agende amahoro.

Gusa Luc Eymael we avuga ko hari amafaranga y’umushahara we bataramuha kandi agomba gutaha kuri uyu wa gatandatu saa kumi z’umugoroba, icyo kibazo cy’umushahara akaba agisangiye n’abakinnyi yatozaga nabo bamaze amezi abiri badahembwa, gusa ubuyobozi buvuga ko burimo kubikoraho.
KUc Eymael wageze mu Rwanda tariki 25/1/2014, yahesheje Rayon Sport umwaka wa kabiri muri shampiyona aho yabashije gutsinda mukeba APR FC ibitego 2-1, anakina imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ariko asezererwa ku ikubitiro na AC Leopard Dolisie yo muri Congo Brazzaville, ariko akaba yari ageze muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro.
Kuba Luc Eymael agiye, Rayon Sport izasigara mu maboko ya Mbusa Kombi Billy na Thierry Hitimana bari bamwungirije, mu gihe bagishaka undi mutoza mukuru.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|