Umutoza w’Amavubi U17 yizeye kuvana intsinzi muri Uganda ku wa gatandatu
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yerekeje i Kampala muri Uganda aho izakina n’iya bagenzi babo ku wa gatandatu tariki ya 19/7/2014 mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Niger muri Gashyantare umwaka utaha.
Ikipe y’u Rwanda iheruka ibihe byiza muri 2011 ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri muri Afurika mu gikombe cyabereye mu Rwanda, ikanitabira igikombe cy’isi muri Mexique, yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 17/7/2014 saa tatu za mu gitondo, ikaba yamaze kugera i Kampala kandi ngo yahageze neza.
Umutoza wayo mukuru Aloys Kanamugire wungirijwe na Yves Rwasamanzi, avuga ko muri rusange ikipe ajyanye yayiteguye neza kandi yizera kuzavana intsinzi muri Uganda kugirango yizere kuzayisezerera ubwo bazaba bakina umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Rubavu tariki ya 1/8/2014.

Mu gihe ikipe y’u Rwanda itakinnye imikino y’amajonjora y’ibanze, ikipe ya Uganda yo yayikinnye na Seychelles maze Uganda iyisezerera iyinyagiye ibitego 5-1.
Uyu mukino wahuje Uganda na Seychelles warebwe n’umutoza w’u Rwanda Aloys Kanamugire watangaje nyuma yawo ko yabonye hari abakinnyi babiri ba Uganda bashobora kuzateza ibibazo ikipe y’u Rwanda ariko ko afite amayeri azakoresha kugirango ahangane nabo.
Ikipe izatsinda mu mukino ibiri hagati y’u Rwanda na Uganda izakomeza mu cyiciro gukirikiyeho, ikazahura na Zambia, imwe mu makipe ahagaze neza mu mupira w’amaguru w’ingimbi muri Afurika.

Umukino w’u Rwanda na Uganda mu batarengeje imyaka 20 uzaba ku wa gatandatu kuri Namboole Stadium guhera saa munani za Kampala, ukazabanziriza uzahuza ikipe ya Uganda nkuru izakina saa kumi na Mauritanira mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Abakinnyi b’u Rwanda berekeje i Kampala ni: Jimmy Djihad Nzeyurwanda, Ndikumana Patrick, Niyongira Danny, Muhire Kevin, Nshuti Innocent, Biramahore Abeddy, Niyomugabo Claude, Muhombo Kevin, Bananeza Honore Patrick, Niyonkuru Sadjati, Bigiraneza Rachid, Habiyaremye Kayitare, Manishimwe Djabel, Niyonkuru Aman, Uwase Jean Marie Vianney, Ngabo Felix, Rukumbi Bienvenu na Rucogoza Elias.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|