Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche yirukanwe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda ryatangaje ko ryahagaritse Umunya-Algeria Adel Amrouche wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nyuma y’uko atubahirije ibikubiye mu masezerano.

Ibi FERWAFA yabyemereje mu itangazo yashyize ahagaragara mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu aho yavuze ko uyu mugabo atubahirije ibikubiye mu masezerano cyane cyane mu ngingo ya 17 agace kayo ka kabiri.

Yagize iti "Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riramenyesha abanyarwanda bose cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru ko, bwana Adel Amrouche, yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo.Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko bwana Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo."

FERWAFA yakomeje ivuga mbere yo gufata icyemezo cyo kumuhagarika, Adel Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibibazo.

Iti" Bwana Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo.Turamushimira ku bw’akazi yakoze kandi tumwifurije amahirwe masa muri gahunda ze zo mu bihe bizaza."

Imibare ntiyamuvugirga:

‎Kuva ageze mu ikipe y’ igihugu, Adel Amrouche agiye amaze gutoza imikino itandatu y’amarushanwa, aho yatsinzwemo ine, atsinda umwe anganya undi. Muri iyi mikino, yatsinzwe na Nigeria 2-0, anganya na Lesotho 1-1, atsindwa na Nigeria 1-0, atsinda Zimbabwe 1-0, atsindwa na Benin 1-0 i Kigali, ndetse asoza atsindwa na Afurika y’Epfo 3-0, aho yose yari imikino yo gushaka itike y’ igikombe cy’ Isi 2026.

‎Adel kandi yakinnye imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’ Igihugu ya Algeria ya mbere, imutsinda ibitego 2-0, yongera gutsindwa nk’ibyo na Algeria ya CHAN nyuma y’ iminsi ine.

‎Mu mikino yose hamwe umunani ikipe ya Adel Amrouche yinjijemo ibitego bibiri gusa naho atsindwamo 12 aho muri itandatu yo gushaka itike y’ igikombe cy’ Isi 2026, yatsinzemo ibitego bibiri, atsindwa umunani, bivuze ko ku manota 18 yashobokaga yabonyemo 4 gusa.

‎Iyi mibare ntabwo yorohera Adel Amrouche iyo ishyizwe ku munzani ikagereranywa n’iy’uwo yasimbuye
‎Torsten Frank Spitler watoje Amavubi, kuva tariki ya 1 Ugushyingo 2023 kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2025.

‎Mu mikino itandatu ye ya mbere itarimo iya gicuti, Frank Spitler yatsinzemo ibiri, anganya itatu atsindwa umwe, byari bivuze ko yari afite amanota icyenda kuri 18. Uyu Mudage kandi yanganyije na Zimbabwe 0-0, atsinda Afurika y’Epfo 2-0, atsindwa na Benin 1-0, atsinda Lesotho 1-0, anganya na Libya 1-1 ananganya na Nigeria 0-0.

Adel Amrouche yari yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi tariki 2 Werurwe 2025, aho yari asimbuye Umudage Frank Spittler wari umaze umwaka atoza u Rwanda kuva mu Ugushyingo 2023. Mu bihe bitandukanye‎
uyu Munya-Algeria inshuro nyinshi akaba yarumvikanaga avuga ko ari kubaka.

Adel Amrouche watozaga Amavubi yirukanwe
Adel Amrouche watozaga Amavubi yirukanwe
Itangazo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amagaru mu Rwanda ryashyize hanze ķu ihagarikwa rya Adel Amrouche watozaga Amavubi
Itangazo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda ryashyize hanze ķu ihagarikwa rya Adel Amrouche watozaga Amavubi

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka