Umutoza mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda-Amafoto

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu,umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minneart nibwo yari asesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe aje gusimbura David Donadei

Ku i saa Saa saba zirenga ho iminota mike zo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu,nibwo Ivan Minnaert umutoza w’umubirigi Ivan Minnaert uje gutoza ikipe ya Rayon Sports yari asesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe,aho yari aje gusimbura umufaransa David Donadei utaratoje iyi kipe iminsi myinshi.

Yvan Jacky (umutoza),Gakwaya Olivier (Umunyamabanga mukuru) na Mugabo Valentin ushinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports
Yvan Jacky (umutoza),Gakwaya Olivier (Umunyamabanga mukuru) na Mugabo Valentin ushinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akigera i Kigali,yatangaje ko umupira w’amaguru muri Afrika asanzwe awumenyereye,ndetse n’intego nyamukuru imuzanye ikaba ari ugutsinda nk’uko yabikoraga mu ikipe avuyemo.

Ivan Minneart na Olivier Gakwaya
Ivan Minneart na Olivier Gakwaya

Amwe mu mateka ye

Uyu mutoza uje uvuye mu ikipe Djoliba AC Bamako,ni umubiligi waboneye ibyangombwa byo gutoza mu gihugu cya Espagne,ndetse akaba afite impamyabumenyi yo gutoza yahawe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi(UEFA),yaje gutoza ishuri ry’umupira w’amaguru rya Arsenal rifite icyicaro i Cassablanca muri Maroc.

Usibye kandi gutoza amakipe y’abakiri bato muri Espagne,yaje no gutoza Ikipe ya Al Itihad yo muri Libya,nyuma ahava yerekeza muri Mali aho yatozaga ikipe ya Djoliba AC Bamako ari anyo avuyemo yerekeza muri rayon Sports.

Andi mafoto

Yurira imodoka...
Yurira imodoka...

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 18 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiona,aho ndetse inanganya na AS kigali iri ku mwanya wa mbere,gusa As Kigali ikaba ifite umukino w;ikirarane n’ikipe ya Musanze itarakina

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Naze arebe rayon sport buriya arayibarirwa ntayizi narara hanze 2 bamusohoye munzu azamenya gikundiro acyo aricyo ariko kuki atabaza bagenzibe bamubanjirije mukomeze muce agahigo ka equipe yagize abatoza benshi mugihe gito

kwitonda yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

Turamwishimiye nka barayon

Ndacyacyayisenga elias yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka