Uyu munyezamu wa Rayon Sports yamenyanye n’Uwamwiza ubwo biganaga muri Kaminuza y’abagaturika ya Kabgayi, UCK biza no kurangira bakundanye kugeza bemeranyije.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 17/1/2015, ni bwo aba bombi bashyiraga mu bikorwa ibyo basezeranye, ubwo bemeraga kubana ku mugaragaro nyuma y’igihe kitari gito bakundana.
Ni umuhango wabimburiwe no gusaba no gukwa byabereye i Nyamirambo cyane ko uyu mukobwa akomoka ku Mumena, mu gihe aba n’ababaherejeje bahise berekeza i Muhanga gushyingiranwa imbere y’Imana, ari naho hari urugo rushya rw’abageni.
Ibi birori byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye basanzwe bafite aho bahuriye na Rayon Sports, harimo abakinnyi, abayobozi, abatoza n’abafana b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Bamwe mu bagize icyo batangaza kuri uyu munsi ukomeye mu buzima, harimo uwahoze ari umutoza wa Gerrard ubwo Rayon Sports yatwaraga igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2013., Didier Gomes Da Rosa. Gomes, yoherereje uyu wari umukinnyi we amagambo meza aherekejwe n’impano, aho yagize ati:
“Mukundane hagati yanyu, ibisigaye ntacyo bivuze. Imitima ibiri… urukundo rumwe..inzira imwe. Umwaka mushya wuje ibyishimo kuri mwe mwembi mbivuze mbikuye ku mutima”.
Ubwo aba bombi binijira muri Salle ya Marie Reine aho biyakiriye, umutoza wa Rayon Sports ubu ntiyaje kubyihanganira aho yazamuye ijwei ati Goooo.. mu gihe umutoza wungirije Sosthene Habimana, we mu ijambo rye yatangaje ko yizeye ko Gerrard azafata umugore we neza nkuko asanzwe afata imipira.
Dore amafoto y’uko byari bimeze:












































Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabona iyi kipe ibyayo bitangaje. Si ugukina umupira gusa ndabona ari n’umuryango.
Abagambirira kuyisenya ndabona bizabagora.
Félicitations mon frère!
Muzagire urugo ruhire, muzabyare muheke. Ikipe ya Rayon Sports n’abafana tuzakomeza kukuzirikana no kugushyigikira.
Bravo rayon Sports staff and fans
Muri Rayonsport haba ambiance, karibu Francine we. Ariko se ntabwo mwagiye kubyereka Imana, ko nta mafoto yo mu rusengero mbona mo?
Felcitation kuri Gerard. Nubwo bwoae ntafana rayon ariko yakoze igikorwa cyiza. congz Gerard. urumuntu wumugabo.
URUMUNTU WUMUSAZA SHA BIKORIMANA CONGS CYANE
HASIGANE THEODOLE
Congratulation to Gerald, wabaye intwari ku rugamba, waduhesheje I gikombe natwe tuguhoza ku mutima.
Dore into dushaka mu equipe yacu,kugira urukundo
naho abashaka gusenya gikundiro nibumveko nta mugabo
umwe,mureke kutubabaza.
Iki gihe cyari kiza pe! Bazagire urugo ruhire bazabyare baheke.
Iki gihe cyari kiza pe! Bazagire urugo ruhire bazabyare baheke.
Iki gihe cyari kiza pe! Bazagire urugo ruhire bazabyare baheke.