Umunyarwanda yashyizwe mu bazayobora CAN 2015
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryemeje ko umunyarwanda Théogene Ndagijimana azasifura imikino yanyuma y’Igikombe cy’Afurika izabera mu gihugu cya Guinée Equatorial kuva tariki 17/01/2015 kugeza tariki ya 08/02/2015.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rw’ishyirahamwe ry’umupura w’amaguru mu Rwanda FERWAFA), Ndagijimana azerekeza i Bata muri Guinée Equatorial tariki ya 06/01/2015 aho azaba agiye gukora ikizamini cya nyuma (Physical Test) giteganyijwe tariki ya 09/01/2015 mbere y’uko iyi mikino itangira.

Uyu mugabo ufite imyaka 36 araba agiye gusifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika ku nshuro ye ya mbere, aho uyu mwaka yanasifuye irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina ku mugabane wa Afurika (CHAN) cy’abereye muri Afurika Y’epfo, ari naho yagaragariye.
Ndagijimana yatangiye gusifura mu mwaka wa 2000 mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri. Mu mwaka wa 2008, nibwo yabaye umusifuzi mpuzamahanga aho yagiye akunda kwitabazwa mu irushanwa ryo mu karere.

Ndagijimana agiye kwiyongera ku basifuzi mpuzamahanga bagiye bahagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye nka Ntagungira Céléstin Abega na Kabanda Félicien bo banageze ku rwego rwo gusifura igikombe cy’isi.
Jah d’Eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
congratulations NDAGIJE, ntagushidikanya ko uzahagararira u Rwanda nk’intore
congratulations NDAGIJE, ntagushidikanya ko uzahagararira u Rwanda nk’intore