Bitewe n’uko Rayon Sports yimukiye i Nyanza kandi ikibuga cyaho kikaka atari cyiza, iyo kipe ikunze gukinira imikino yayo yo kwakira andi makipe mu mujyi wa Kigali cyangwa se kuri Stade ya Muhanga.
Muri iyi minsi ya nyuma ya shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere, irashaka cyane inkunga y’abafana bayishyigikira kugirango izatware igikombe, kandi abenshi mu bakunzi bayo baba mu mujyi wa Kigali ari nayo mpamvu iyo kipe yasabye ko umukino wayo n’Isonga FC ubera kuri Stade Amamoro i Remera.

Ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nsabimana Boniface yadutangarije ko bamaze kwemera icyifuzo cya Rayon Sports, kuko basanze ku cyumweru ari nta wundi mukino uzabera kuri Stade Amahoro, kandi itariki umukino ugomba kuberaho ikaba itazahinduka.
Nk’uko bigenda ku bindi bibuga bitari ibyayo, Rayon Sports ikaba isabwa kuzatanga amafaranga angana na 10% y’ayo izinjiza ku kibuga, akazajya muri Minisiteri y’Imikino.
Nsabimana avuga kandi ko Rayon Sports yatangiye no gusaba ko umukino izakina na Espoir FC ku munsi wa nyuma wa shampiyona, wazakinirwa kuri Stade Amahoro i Remera, gusa kugeza ubu ngo nta gisubizo barahabwa na FERWAFA.

Uwo mukino nawo wari uteganyijwe kuzabera kuri Stade ya Muhanga.
Mu gihe hasigaye imikino itanu ngo shampiyona irangire, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 45 ikaba irusha Police FC iri ku mwanya wa kabiri inota rimwe.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
kubera ko twazamutseho imyanya 10 yose nibwo tugiye kuzitsinda bitavugwa pee ndabona imana iratugimbere kandi turashyigikiwe kubera ubuyobozi bwiza
turayitsinda 4kuri 0
imana izadufashe tubone amanota kwi songa naho gikundiro umwaka utaha nukwandagaza za mazembe.
NIBYIZA KUBA UWO MUKINO BAWIMURIYE KURI STADE AMAHORO GUSA RAYON NYIFURIJE GUTSINDA.
IKIPE YACU TUYIRINYUMA IMANA IDUFASHE GUTSINDA ISONGA KUKO ARIYA MANOTA ATATU ARAKENEWE CYANE NGO DUKOMEZE KWIZERA KO IGIKOMBE CY’UYU MWAKA TWAGITWARA. ARIKO ABAKINNYI NTIBAZIRARE NGO N’IKIPE NTOYA DORE KO ARIZO ZIKUDA KUDUKORA MU JISHO.