Umukino wa Nigeria n’Amavubi wakuweho
Nyuma y’iminsi ine ikipe y’igihugu Amavubi iri mu myitozo mu rwego rwo gutegura imwe mu mikino itandukanye ya gicuti,umukino wagombaga kuyahuza n’igihugu cya Nigeria y’abatarengeje imyaka 23,uwo mukino wamaze gukurwaho wimurirwa igihe kizumvikanwaho n’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 25 Nyakanga 2015 hari hateganijwe umukino wa gicuti wagombaga guhuza Amavubi y’u Rwanda ndetse na Super Eagles ya Nigeria. Uyu mukino wari mu rwego rwo gufasha ibihugu byombi kwitegura amarushanwa atandukanye ari imbere.
U Rwanda rwagombaga kwifashisha uyu mukino mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika cya 2017 ndetse na CHAN yo mu kwezi kwa mbere,mu gihe Nigeria yo yitegura umukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika cy’abatarengeje imyaka 23 kizaba mu kwezi k’Ukuboza muri Senegal ndetse n’imikino Olempike izabera muri Brazil umwaka utaha.

Mu kiganiro twagiranye na Hakizimana Moussa umuvugizi wa FERWAFA,yadutangarije ko uyu mukino wakuweho bisabwe n’igihugu cya Nigeria nyuma yo gusanga urugendo rwo kuza mu Rwanda bagakomereza muri Congo Brazzaville rwarimo imbogamizi.
Hakizimana Moussa yagize ati " batwandikiye ejo bavuga ko imyiteguro igoranye yo kuba baza hano bakajya no muri Congo Brazza,badusabye ko umukino wakwimurirwa hagati y’italiki ya 26/09 na 10/10,bitewe n’italiki u Rwanda ruzahitamo"
Umuvugizi wa Ferwafa yakomeje atangariza Kigali Today ko izo mpinduka nta ngaruka zidasanzwe imyiteguro y’Amavubi igomba kugira ku yindi mikino.
"Ni umukino umwe tubuze kandi twari twarawuteguye,ariko turakomeza imyiteguro bisanzwe kuko tuzakina n’Afrika y’epfo ku wa kabiri,maze tugakomeza na gahunda z’umwiherero wo kujya muri Ecosse mu ntangiriro z’ukwezi kwa 8" Moussa Hakizimana aganira na Kigali Today

Nyuma y’umukino wa Nigeria wasubitswe, biteganyijwe ko Amavubi azakina n’ikipe y’Afurika y’epfo y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu tariki 28/07/2015 ,umukino biteganijwe ko uzabera i Johannerburg muri Afrika y’epfo.

Nyuma y’uyu mwiherero, ikipe y’igihugu izerekeza mu Ecosse ku itariki ya 2 Kanama, mu mwiherero uzamara ibyumweru bibiri aho Amavubi azakina imikino igera muri itatu ya gicuti n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu,maze nyuma yaho bakine Republika iharanira Demokarasi ya Congo.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Amavubi Kuki Adatera Imbere Nuko Abakinnyi Badafite Ichaka Nigihugu