Ni umukino wifujwe n’ikipe y’igihugu ya Tanzaniya mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 53 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge.
Aganira na Kigali Today, umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Mussa Hakizimana, yatangarije ko ikipe ya Tanzaniya yifuje uyu mukino kandi ko nta gihindutse wazakinwa kuwa kabiri.
Ati “Tanzania yari yadusabye umukino wa gicuti tariki ya 9. Twari twasabye umutoza ngo awemeze bityo niwe ugomba kwemeza ko uzaba. Birumvikana ko nuramuka ukinwe, bizatuma haba impinduka ya shampiyona yo mu cyumweru gitaha cyane cyane ku makipe afite abakinnyi mu ikipe y’igihugu”.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Stephen Constantine yarangije kwemeza ko uyu mukino uzaba ariko ko azifashisha abakinnyi batarengeje imyaka 23 kuri wo. Aganira na Super sport, umutoza Constantine yavuze ko yizeye ko Tanzaniya izamufasha muri byinshi kuri uyu mukino.
“Tanzaniya ifite ikipe nziza, twiteze ko hari icyo bazafasha ikipe yacu. Uyu ni umwanya mwiza wo gutegura abatarengeje imyaka 23, bazakina imikino y’amajonjora y’imikino Olempike muri Werurwe, umwaka utaha," Umutoza Constantine.

Tombola yabereye muri Etiyopiya mu kwezi kwa cyenda yasize u Rwanda rutomboye Somaliya mu cyiciro cya mbere cy’abatarengeje imyaka 23, rwaramuka ruyitsinze rugahita ruhura n’abagande.
Ikipe izatsinda hagati ya Uganda n’u Rwanda izakina na Misiri mu cyiciro cya nyuma cy’aya majonjora, aho ikipe izatsinda izahita ibona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Congo Kinshasa kuva 5-19/12/2015. Ibihugu bitatu bizaba byitwaye neza bikazaserukira Afurika mu mukino Olempike izabera i Rio de Janeiro, Brazil muri 2016.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere yagombaga gusubukurwa mu mpera z’icyumweru gitaha tariki 13/12 aho umukino wari witezwe ari uwa Rayon Sports na As Kigali gusa bishobora kurangira habayemo impinduka kubera umukino wa Tanzaniya.
Jah d’Eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|