Umukino w’Amavubi na Algeria wavugishije amagambo impande zombi
Umutoza w’ikipe ya Algeria aratangaza ko nta bwoba u Rwanda rumuteye ariko yihanangirije abakinnyi be kudasuzugura Amavubi, ubwo baza gucakirana mu mukino w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, kizabera muri Brezil mu 2014 muri Brazil.
Umutoza Halilhodzic yatangaje ko uyu mukino uba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tarki 02/06/2012, ukabera kuri stade Mustapha-Tchaker y’i Blida muri Algeria, bagomba kuwutsinda nta kabuza.
Yavuze ko uyu mukino utaza kuba woroshye, n’ubwo u Rwanda rutitwaye neza mu mikino ibiri iheruka, aho rwatsinzwe imikino ibiri.
Rutahizamu w’ikipe y’ihigugu ya Algeria, Mohamed Chalali, nawe yavuze ko bagiye gukina umukino ukomeye kandi ko bitoje neza n’umukino wa gicuti wa Niger wabafashije kwitegura, avuga ko uyu mukino ubafasha kumenya aho bazagera.
Ati: “Turi mu rugo imbere y’abafana ndizera ko twifitiye icyizere”.

Ku rundi ruhande, Umutoza w’Amavubi, Micho, yavuze ko nyuma yo kubura mu gikombe cya Afrika cya 2010 byatumye ubu bategura ikipe nshya irimo abakinnyi bahoze mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17.
Ati: “Twariteguye neza twabonye byose bigomba tubona umusaruro mwiza ushimisha Abanyarwanda”.
Yakomeje avuga ko nta kibazo cy’imvune kiri mu Mavubi, n’ikipe yiyemeje gushyira hamwe.
Karekezi Olivier avuga ko Algeria yabafashe nk’ikipe yoroshye, ariko akongeraho ati: “Dufite icyizere cyo kwitwara neza”.
Algeria imaze gukina n’Amavubi imikino ine, iyatsinda ibiri, banganya indi ibiri.
Amavubi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe i Kigali na Algeria tariki 06/10/2004, mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi n’Afrika cya 2006. Mu mukino wo kwishyura Algeria itsinda u Rwanda igitego kimwe ku busa, hari tariki 27/3/2005.
Mu majonjora y‘igikombe cy’isi n’Afrika cyo mu 2010, umukino wabereye i Kigali, Amavubi yaguye miswi na Les Fenecs tariki 28/3/2009. Mu mukino wo kwishyura Algeria nabwo itsinda Amavubi ibitego 3-1 kuri stade stade Mustapha-Tchaker i Blida bari bukinireho uyu mukino.
Umukino urayoborwa n’umunyagambia Bakary Papa Gassama. Mu mikino yasifuriye ikipe y’igihugu ya Algeria cg ikipe ikomoka muri iki gihugu ntirabona intsinzi.
Umukino mpuzamahanga Gassama aheruka gusifura wahuje Al Ahly yo mu Misiri na stade Malien yo muri Mali, yafungiwe muri hotel nyuma ya coup d’etat yari imaze guhirika prezida Amadou Toumani Touray.
Mu iri tsinda H, Benin irakina na Mali. Abanyarwanda 60 bahawe amatike n’igice cyo kwicaramo muri stade.
Ku itariki ya 10/6/2012 Amavubi azakina umukino wa kabiri na Benin hakurikireho umukino wo kwishyura wa Nigeria wo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2014.
Abakinnyi bashobora kubanzamo: Rwanda (4-3-2-1):Mu izamu:Ndoli Jean Claude, Inyuma: Emery Bayisenge, Iranzi Jean Claude, Jonas Nahimana, Mbuyu Twite, Fabrice Twagizimana,Tumaine Ntamuhanga, Mugiraneza Jean Baptiste, Haruna Niyonzima, Kagere Medy, Karekezi Olivier.
Algeria: Mu izamu Mbolhi. Inyuma Hachoud, Medjani, Bougherra, Mesbah. Hagati:Guedioura, Lacen, Feghouli. Abatahizamu: Boudebouz, Ghilas, Djebbour.
Thierry Titty Kayishema
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|