Mu kiganiro n’umunyamabanga akaba n’umuvugizi w’ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yatangaje ko nubwo hari amakuru avuga ko Ndahinduka Michel yasinye amasezerano mu ikipe ya APR ibyo batabizi.
Yagize ati “ twe ntabyo tuzi kuko iyo kipe itaraza kumutwaka mu buryo bw’amategeko kuko agifite amasezerano mu ikipe yacu kuko atararangira”.
Ku ruhande rw’uyu mukinnyi ariko we atangaza ko nta masezerano agifitanye n’ikipe ya Bugesera FC ko yarangiye kuko yari yarahasinye umwaka umwe none ukaba wararangiye.
Gahigi ariko avuga ko amasezerano umukinnyi Ndahinduka yagiranye n’ikipe ya Bugesera harimo ingingo ivuga ko nta yindi kipe yakinira atabiherewe uburenganzira n’ikipe ya Bugesera.
Ati “ikipe yose imushaka igomba kubanza kutunyuraho kugirango tumuhe uburenganzira bwo gukina, naho ibyo avuga ko byarangiye njyewe simbizi kuko atararangira”.
Ku ruhande rw’ikipe ya APR FC, umuvugizi wayo Gatete George avuga ko begereye umukinnyi Ndahindurwa maze ababwira ko amasezerano n’ikipe ya Bugesera yarangiye.
Gatete ati “ibyo avuga yanatweretse kopi yayo masezerano maze dusanga aribyo koko kandi twagiye no mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda maze dusanga koko uwo mukinnyi yarasinye umwaka umwe kuko abakinnyi bo mu cyiciro cya kabiri batajya barenza umwaka umwe”.
Egide Kayiranga
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nakumiro pe! nonese mubayobozi ba Bugesera nta n’umwe uzi igihe amasezerano bagiranye n’uwo mukinnyi azageza? nonese baba baramwegereye mbere y,uko amasezerano arangira ngo abasinyire andi? niba ntabyabaye rero,nibamuhe amahoro!
Arikose uyumugabo uvuga ngo ntakipe yamutwara batabanje kuvugana keretse hari ikipe imushatse wamwaka yasinye utararangira nonese niba yigenga ikipe yaza kuvugana namwe iki?niba adashaka kongera amasezerano muri Bugesera ndumva afite uburenganzira bujya aho ashaka muge mureka kuruhanya mureke umukinnyi yigendere ntabwo akiri kurwego rukina mukiciro cya kabiri