Ubuholandi bwasezereye Mexique, muri ¼ buzakina na Costa Rica yakuyemo Ubugereki kuri za penaliti
Penaliti yatewe ku munota wa 90 na Klaas-Jan Huntelaar, niyo yahesheje intsinzi ikipe y’Ubuholandi tariki 29/06/2014 ubwo yasezereraga Mexique iyitsinze ibitego 2-1, ikazahura na Costa Rica yasezereye Ubugereki kuri penaliti 5-3, nyuma yo gukina iminota 120 amakipe akanganya igitego 1-1.
Ubuholandi bwahabwaga amahirwe yo gukomeza bitewe n’uko bwitwaye mu itsinda rya kabiri bukariyobora n’amanota icyenda ku icyenda, bwiyushye akuya kugirango busezerere Mexique yakinanaga ishyaka ryinshi.

Mexique niyo yafunguye amazamu ku munota wa 48 ubwo Giovanni Dos Santos yateraga ishoti riremereye rikarekeza mu ncundura z’Ubuholandi.
Icyo gitego Mexique yakigendeyeho umwanya munini ndetse inashaka gutsinda icya kabiri, ariko Ubuholandi bukoresha abakinnyi bafite inararibonye buza kucyishyura ku munota wa 88, ubwo Wesley Sneijder yafataga icyemezo cyo kohereza ishoti rikaze mu izamu, maze ahita yishyura igitego bari batsinzwe.

Byashobokaga ko amakipe yongerwaho iminota 30 kugirango hamenyekane ikipe ikomeza, ariko Arjen Robben wari wakunze kugora ba myugariro ba Mexique, yaje kubona penaliti ubwo yashyirwaga hasi mu rubuga rw’amahina na Rafael Marquez, maze Klass Jan Huntelaar ayitera neza ari nayo yarangije umukino.
Ubuholandi bwasezereye Mexique, buzakina na Costa Rica nayo yagowe cyane no gusezerera Ubugereki kuko hagombye kwitabazwa za penaliti nyuma yo gukina iminota 120 amakipe anganya igitego 1-1.

Costa Rica yigaragaje cyane mu gikombe cy’isi ubwo yarangizaga iyoboye itsinda rya kane n’amanota arindwi ku icyenda, ni nayo yafunguye amazamu ku munota wa 52 ku gitego cyinjijwe na Bryan Luiz.
Ikarita y’umutuku yahawe Oscar Duarte ku munota wa 66 yaciye intege cyane ikipe ya Costa Rica, maze Ubugereki butangira kurusha cyane Costa Rica kugeza ku munota wa 90 ubwo Sokratis Papastathopoulos yishyuraga igitego bari batsinzwe.

Icyo gitego cyatumye hongerwaho iminota 30 nayo yarangiye bikiri igitego 1-1 maze hitabazwa za penaliti, aho Costa Rica yinjije neza eshanu, naho Ubugereki butsinda eshatu gusa buhita busezererwa.
Costa Rica izakina n’Ubuholandi muri ¼ cy’irangiza ku wa gatandatu tariki 5 /7/2014.
Imikino ya 1/8 irakomeza kuri uyu wa mbere tariki 30/6/2014, aho Ubufaransa bukina na Nigeria guhera saa kumi n’ebyiri, naho saa yine Ubudage bukaza gukine na Algeria.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|