U20: u Rwanda ruzakina na Tanzania ku wa gatandatu

Mu rwego rwo kwitegura umukino wa Mali uzaba tariki 28/07/2012, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 izakina na mugenzi wayo ya Tanzania ku wa gatandatu tariki 14/7/2012 i Dar Es Salaam muri Tanzania.

Iyi kipe itozwa n’Umufaransa Richard tardy yari imaze iminsi mu imyitozo y’ibyumweru bibiri yakoreraga kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu, ikaba yayisoje kuri uyu wa gatatu tariiki 11/07/2012 ari nabwo yagarutse i Kigali.

Mbere yo kwerekeza i Dar es Salaam, Amavubi U20 arabanza gukora imyitozo kuri uyu wa kane, iyi myitozo ikazanitabirwa na Ntamuhanga Tumaibi ‘Tity” wari umaze iminsi yarahawe ikiruhuko kubera ko yari amaze iminsi akinira ikipe y’igihugu nkuru ndetse n’ikipe ye ya Rayon Sport.

Ikipe y’u Rwanda izahaguruka i Kigali yerekeza i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa gatanu tariki 13/7/2012 bakazakina na Tanzania bukeye bwaho ku wa gatandatu.

Biteganyijwe ko u Rwanda na Tanzania bazakina imikino ibiri, uwa mbere ukazaba ku wa gatandatu, umukino wa kabiri ukazakinwa ku wa mbere, naho ikipe ikazagauruka ku wa kabiri tariki 17/7/2012 yitegura gukina na Mali tariki 28/7/2012.

Kugeza ubu ikipe imeze neza ndetse na Faruk Ruhinda wari waragiye gusura umuryango we muri Uganda agatinda kuza mu myitozo, nawe yaraje kandi abakinnyi bose nta kibazo bafite; nk’uko twabitangarijwe n’umutoza wungirije, Vincent Mashami.

Ikibazo gihari ni imvune ya Nirisarike Salomon ukina muri Rayol Antwerp mu Bubiligi bivugwa ko ashobora kuzamara ibyumweru bine adakina, ndetse bikaba byaramubijije kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Mu gihe yaba atarakira mu byumeru bibiri, myugariro Nirisarike unakinira ikipe nkuru yazabura mu mukino uzahuza u Rwanda na Mali, gusa mu kiganiro twagiranye n’umutozo w’ikipe wungirije Vincent Mashami yavuze ko bagitegereje kumenya igihe nyacyo iyo mvune izamara bagafata umwanzuro ku bazamusimbura.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka