U20: Abakinnyi 25 bagiye gutegurira umukino wa Mali i Rubavu
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 izatangira imyitozo tariki 02/7/2012 kuri Stade Umuganda i Rubavu mu rwego rwo kwitegura umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabere muri Algeria umwaka utaha.
Umukino w’u Rwanda na Mali ugomba kuzaba hagati ya tariki 28 na 29/07/2012. FERWAFA n’umutoza w’ikipe, Richard Tardy, bifuje ko imyiteguro yatangira kare kugira ngo ikipe yitegure neza, ndetse inamenyere gukinira kuri Stade Umuganda, dore ko hari amahirwe menshi y’uko uwo mukino ariho uzabera mu rwego rwo kwegereza ikipe y’igihugu abanya Rubavu.
Ikipe izahaguruka i Kigali ku wa mbere tariki 02/7/2012 saa tatu za mu gitondo yerekeza i Rubavu mu mwiherero ugomba kuzamara ibyumweru bibiri; kk’uko bitangazwa n’ushinzwe ubuzima bwa muri munsi bw’iyo kipe (Team Manager) Emery Kamanzi.
Abakinnyi baturuka mu makipe azakina imikino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzaba tariki 04/7/2012, bazasanga abandi i Rubavu ku wa kane tariki 05/07/2012 saa yine za mu gitondo.
Abakinnyi bakina ku mugabane w’Uburayi: Kabanda Bofils na Jean Marie Rusingizandekwe bazagera i Rubavu ku cyumweru tariki 08/07/2012.
Dore urutonde rw’abakinnyi 25 bahamagawe n’umutoza Richard Tardy:
Abanyezamu: Kwizera Olivier, Ntalibi Steven, Nzarora Marcel (Isonga FC),
Abakina inyuma: Umwungeri Patrick (Kiyovu Sport), Turatsinze Heritier (Isonga FC), Bariyanga Hamdan (Etincelles), Rusheshangoga Michel (Isonga FC), Rusingizandekwe Jean Marie (FC Malines/Ububiligi), Bayisenge Emery (Isonga FC), Usengimana Faustin (Isonga FC), Hakizimana Francois (Isonga FC).
Abakina hagati: Nsabimana Eric (Isonga FC), Uwimana Jean d’Amour (Police FC), Ndatimana Robert (Isonga FC), Ntamuhanga Tumaine (Rayon Sport), Kabanda Bonfils (AS Nancy/ Ubufaransa), Mbonye Bayingana Bonny (Express/ Uganda), Nshimiyimana Imran, Tibingana Charles Mwesigye (Proline/ Uganda)
Abakina imbere: Ruhinda Farouk Saifi (Isonga FC), Atuheire Kipson (APR FC), Sebanani Emmanuel (Mukura VS), Sibomana Patrick (Isonga FC), Ndayisaba Hamidu (Isonga FC), Mico Justin (Isonga FC)
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|