U Rwanda rwazamutseho imyanya itatu ku rutonde rwa FIFA

Ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rusohoka buri kwezi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 130, rukaba rwazamutseho imyanya itatu kuko rwari ku mwanya wa 133 mu kwezi gushize.

U Rwanda ruheruka gukina umukino mpuzamahanga ubwo rwakinaga rukanasezererwa na Kenya muri ¼ mu gikombe cya CECAFA mu Ukuboza 2013, muri Afurika ruri ku mwanya wa 39.

Mu karere, Uganda niyo ikomeje kuza ku isonga ikaza ku mwanya wa 87 ku isi, no ku mwanya wa 24 muri Afurika.

Ethiopia iri ku mwanya wa kabiri mu karere, ikaza ku mwanya wa 95 ku isi, naho Kenya ikaba yagumye ku mwanya wa 109 yari iriho mu kwezi gushize.

Tanzania iri ku mwanya wa 118 ku isi, Sudan ku mwanya wa 119, naho u Burundi bukaza ku mwanya wa 124.

Muri Afurika yose, Cote d’Ivoire ikomeje kuza ku mwanya wa mbere, ikaza ku mwanya 17 ku isi. Cote d’Ivoire ikurikiwe na Ghana, Algeria, Misiri, Cape Verde, Mali, Nigeria, Tunisia, Cameroun na Afurika y’Epfo.

Espagne niyo ikiyoboye ku rwego rw’isi ikaba ikurikiwe n’Ubudage, Argentine, Colombia, Portugal, Uruguay, Ubutaliyani, Ubusuwisi, Ubuholandi na Brazil.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka