U Rwanda rwazamutseho imyanya 3 ku rutonde rwa FIFA
Nyuma yo kunganya na Nigeria ubusa ku busa mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika wabereye i Kigali tariki 29/02/2012, u Rwanda rwazamutse imyanya itatu ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana ku isi, rushyirwa ahagaragara na FIFA buri kwezi.
Ku rutonde rwa Gashyantare, u Rwanda rwari ruri ku mwanya wa 108 none ku rutonde rwa Werurwe u Rwanda rwazamutseho imyanya itanu rugera ku mwanya wa 105.
Ku mugabane w’Afurika u Rwanda ruri ku mwanya wa 26 naho mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ruri ku mwanya wa kabiri nyuma ya Uganda iri ku mwanya wa 88.
Cote d’Ivoire ni yo ikiri ku mwanya wa mbere muri Afurika, ikurikiwe na Ghana, Algeria, Zambia na Mali.
Ku rwego rw’isi, Espagne iracyari ku isonga, ukurikiwe n’Ubuholandi, Ubudage, Urugay na Brazail.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|