U Rwanda rwazamutseho imyaka 15 ku rutonde rwa FIFA

Nyuma yo gusezerera igihugu cya Libya mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, u Rwanda rwazamutseho imyaka 15 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.

Gutsinda Libya ibitego 3-0 byatumye u Rwanda ruva ku mwanya wa 131 rwariho mu kwezi kwa gatanu, ruzamukaho imyaka 15 rugera ku mwanya wa 116 ku isi, naho Libya yari ku mwanya wa 62 isubira inyuma imyanya ibiri, ijya ku mwanya wa 64.

Ku rutonde rwa Afurika, u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 39 rujya ku mwanya wa 35, naho mu karere u Rwanda ruri ku mwanya wa kane nyuma ya Uganda iri ku mwanya wa 86, Kenya ikaza ku mwanya wa kabiri mu karere no ku mwanya wa 108 ku isi.

Tanzania iri ku wmanya wa gatatu mu karere ikaza ku mwanya wa 113, naho ku mwanya wa gatanu mu karere hari u Burundi buri ku mwanya wa 129 ku isi.

Intsinzi ya 3-0 Amavubi yatsinze Libya yatumye u Rwanda ruzamuka imyanya 15 ku rutonde rwa FIFA.
Intsinzi ya 3-0 Amavubi yatsinze Libya yatumye u Rwanda ruzamuka imyanya 15 ku rutonde rwa FIFA.

Cote d’Ivoire iri ku mwana wa 23 ku isi, yatakaje umwanya wa mbere muri Afurika yari imazeho iminsi ufatwa na Algeria, ikaba iri ku mwanya wa 22 ku isi.

Muri Afurika Algeria ikurikiwe na Cote d’ivoire, Egypte, Ghana, Cap-Vert, Nigeria, Tunisie, Guinée, Sierra Leone, Cameroun na Mali.

Espagne ikomeje kuyobora isi muri ruhago, ikurikiwe n’Ubudage, Brezil, Portugal, Argentine, Ubusuwisi, Uruguay, Colombia, Ubutaliyani, n’Ubwongereza.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mureke umutoza akore akazike ubundi ibyotwabuze byatangiye kuza tubarinyuma.

philemon yanditse ku itariki ya: 7-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka