U Rwanda rwazamutse imyanya 16,Argentine ihirika Ubudage bwari bumaze umwaka wose buyoboye
U Rwanda rwazamutse ho imyanya 16, ku rutonde ngarukakkwezi rwa FIFA,nyumay’aho mu kwezi gushize rwazaga ku mwanya wa 94,ubu rwageze ku mwanya 78,mu gihe Argentine yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa Copa America yaje ku gusombura Ubudage bwari bumaze hafi umwaka wose buyoboye uru rutonde.
Nyuma y’aho u Rwanda rutsindiye igihugu cya Mozambique mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika,aho u Rwanda rwatsidiye Mozambique iwayo igitego 1-0,u Rwanda mu mupira w’amaguru rwahise ruva ku mwanya wa 94 rujya ku mwanya wa 78 ku isi.



Ibihugu 10 bya mbere ku isi
1 Argentina
2 Germany
3 Belgium
4 Colombia
5 Ubuholandi
6 Brazil
7 Portugal
8 Romania
9 England
10 Wales
Ikipe y’igihugu y’Ubudage kuva yatwara igikombe cy’isi cya 204 cyabereye muri Brazil,cyahise gifata umwanya wa mbere,aho ku rutonde rw’uku kwezi cyaje gusimburwa na Argentine yabaye iya kabir mu gikombe gihuza amakipe yo ku mugabane w’Amerika y’epfo (Copa America)

Ibihugu 10 bya mbere muri Afrika
19 Algeria
21 Côte d’Ivoire
25 Ghana
32 Tunisia
39 Senegal
42 Cameroon
47 Congo
52 Cape Verde Islands
55 Egypt
57 Nigeria
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
T U R I F UZ A .KOAM AV U B I.YA T E .IMB ERE