U Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya 21 ku rutonde rwa FIFA

Iguhugu cy’u Rwanda mu mupira w’Amaguru cyamaze gusubira inyuma ho imyanya 21 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse kuri uyu wa 04 Gicurasi 2015, aho rwavuye ku mwanya wa 73 rukajya ku mwanya wa 94.

Nyuma y’aho u Rwanda rwari rumaze iminsi ruhagaze ku rutonde rwa FIFA, ubu rwongeye gusubira inyuma ho imyanya igera kuri 21, nyuma y’aho u Rwanda mu mezi agera kuri 12 ashize rwakinnye imikino igera kuri ine ku rwego rw’ikipe nkuru y’igihugu.

Amavubi ahagaze ku mwanya wa 94 ku rutonde rwa FIFA,arahatana na Kenya ya 123
Amavubi ahagaze ku mwanya wa 94 ku rutonde rwa FIFA,arahatana na Kenya ya 123
IKipe y'igihugu y'Ubudage iyoboye urutonde rw'Amakipe y'ibihugu ku isi.
IKipe y’igihugu y’Ubudage iyoboye urutonde rw’Amakipe y’ibihugu ku isi.

Ibihugu 10 bya mbere ku Isi

1 Ubudage
2 Ububiligi
3 Argentina
4 Colombia
5 Brazil
6 Ubuholandi
7 Portugal
8 Uruguay
9 France
10 Espagne

Ikipe y'igihugu ya Algeria niyo ikiyoboye andi makipe muri Afurika.
Ikipe y’igihugu ya Algeria niyo ikiyoboye andi makipe muri Afurika.

Ibihugu 10 bya mbere muri Afrika ku rutonde rw’Isi

21 Algeria
24 Côte d’Ivoire
29 Tunisia
34 Ghana
36 Senegal
38 Cape Verde Islands
43 Nigeria
45 Guinea
47 Congo
49 Cameroon

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi Johnny McKinstry yagaragaje nawe ko atishmye umwanya u Rwanda rugezeho mu gihe rwakinnye imikino igera kuri ine mu mezi 12 ashize.

McKinstry ntiyishimiye kuva kuri 73 U Rwanda rukajya kuri 94
McKinstry ntiyishimiye kuva kuri 73 U Rwanda rukajya kuri 94

Kuva uru rutonde rwatangira gukorwa, nibwo bwa mbere mu mateka u Rwanda rusubiye inyuma ho imyanya myinshi (21) nyuma y’aho mu kwezi kwa karindwi 2009, u Rwanda rwari rwasubiye inyuma ho imyanya 17.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aho niho hacu. Niba kandi nta gikozwe mu buyobozi tuzisubirira mu majana.

vincent yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka