Muri iyi mikino izaba ikinwa ku nshuro yayo ya karindwi, izabera mu bice bitandukanye by’umujyi wa Nice kuva tariki ya 06-15/09/2013.
Amakipe azahagararira u Rwanda yatangiye kwitegura, by’umwihariko ikipe y’umupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 20 ari nayo izahagararira u Rwanda imaze iminsi yitegurira kuri Stade i Remera iri kumwe n’umutoza wayo Richard Tardy.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bo bakoze imyitozo myinshi binyuze mu masiganwa atandukanye yabereye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu minsi ishize.

Mu masiganwa yabafashije kwitoza harimo iryo kuzenguruka Congo, aho ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere, ndetse n’ayo mu gihugu imbere harimo isiganwa ‘Ascension des milles Collines, Huye- Kigali’ ndetse n’iryo kurwanya ibiyobyabwenge ryabereye mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’umuco na Siporo, Bigingo Emmanuel, yadutangarije ko amakipe yose y’u Rwanda azitabira iyo mikino ya Nice arimo kwitegura neza kandi ko bizeye ko azanitwara neza nagera mu Bufaransa.
Uretse imikino, Bugingo yadutangarije ko muri ayo marushanwa anagaragaramo umuco, u Rwanda ruzahagararirwa n’abaririmbyi, ababyinnyi ndetse n’abanyabugeni.

Ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, François Nyangezi, avuga ko kuba mu Rwanda haratoranyijwe umupira w’amaguru, gusiganwa ku maguru ndetse no gusiganwa ku magare, ngo byatewe n’uko abateguye iyo imikino ya Nice batumiye ayo makipe bagendeye ku buryo u Rwanda ruhageze muri iyo mikino ugereranyije n’uko ibindi bihugu bivuga Igifaransa muri aka karere bihagaze.
Igitekerezo cyo gutangiza imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, cyatangiye mu mwaka wa 1987, mu nama yari yahuje abakuru b’ibihugu bikoresha urwo rurirmi.
Imikino ya mbere yabereye i Casablanca na Rabah muri Maroc mu 1989, yitabirwa n’abakinnyi 900 ndetse n’abahanzi 600 baturutse mu bihugu 39.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|