“U Rwanda rushobora kugira football agent wa kabiri”-Gasingwa

Hari ikizere ko Desire Mbonabucya watsinze ikizamini cy’abahagararira inyungu z’abakinnyi (football agent) cyakozwe muri Werurwe nawe ashobora kujya ku rubuga rwa FIFA nka mugenzi we, Muhombo Jean-Pierre; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wa FERWAFA.

Kugeza ubu Muhombo niwe Munyarwanda wenyine ugaragara ku rubuga rwa internet rwa FIFA nka football agent. Kuba mu Rwanda ikizamini cy’abashaka kuba football agent gikorwa na bake ndetse kinatsindwa na bake niyo mbogagamizi ya mbere ituma nta Banyarwanda bahagarariye abakinnyi bahari; nk’uko Gasingwa Michel, umunyamabanga muri FERWAFA abyemeza.

Gasingwa ati “haniyongeraho ko n’abatsinze kubona ibyangombwa (assurance) i Burayi bigoye”. Gusa ngo hari icyizere ko Mbonabucya uba mu gihugu cy’Ububiligi ashobora kuzabyuzuza. Desire Mbonabucya wakinnye muri Kiyovu Sport n’Amavubi niwe wenyine watsinze ikizamini cy’abashaka kuba football agent cyakozwe muri Werurwe 2012.

Kuba nta Banyarwanda bakora aka kazi sibyo gusa bituma abakinnyi benshi baterekeza i burayi. Gasingwa avuga ko binaterwa n’urutonde ngaruka kwezi rwa FIFA rwerekana uko igihugu gihagaze, uko ababashije kugerayo bitwara, amarushanwa ategurwa mu gihugu ndetse n’uko itangazamakuru (television) ryerekana igihugu.

Mbonabucya Desire ashobora kuba football agent wa kabiri w'Umunyarwanda wemewe na FIFA.
Mbonabucya Desire ashobora kuba football agent wa kabiri w’Umunyarwanda wemewe na FIFA.

Buri mwaka hakorwa ikizamini ku bifuza guhagararira abakinnyi ariko iyo hashize amezi 6 utarabona ubwishingizi buteganywa na FIFA biba impfabusa.
Abakinnyi baherukwa kujya gukina ku mugabane w’i Burayi ni Uzamukunda Elias wagiye muri AS Cannes mu Bufaransa na Salomon Nirisarike ukina mu Bubiligi muri FC Antwelp.

Mbere ya 2001, abahagarariye inyungu z’abakinnyi bahabwaga ibyangombwa na FIFA ariko ubu bikorwa na buri shyirahamwe ry’umupira. Ku isi yose, abahagarariye inyungu z’abakinnyi (football agents) bemewe n’amategeko bagera kuri 5187; nk’uko bitangazwa na FIFA.

Bimwe mu byo abahagarariye inyungu z’abakinnyi bakurikirana harimo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ikipe haba ku kongera umushahara, igihe azamara mu ikipe, gushakira umukinnyi inyungu nko kwamamaza, gutegura uko amafaranga azayakoresha, ubuvugizi, gusobanura ibikorwa by’ikinyabupfura n’ubujyanama maze umukinnyi we agasigara ashyize umutima ku mukino gusa; nk’uko bisobanurwa na Jonathan Barnett, umwe mu bahagaraiye abakinnyi mu Bwongereza.

Kayishema Tity Thierry

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka