U Rwanda ruracakirana na Kenya mu Irushanwa ryo Kwibuka
Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro,haratangira irushanwa ryo kwibuka Aba Sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,by’umwihariko mu mupira w’Amaguru rikaza guhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Kenya,Sudani y’Amajyepfo na Tanzania.
Nyuma y’aho amakipe y’igihugu ya Tanzania na Sudan y’Amajyepfo aburiye indege zibazana kuri uyu wa gatanu, aho aya makipe yombi azagera I Kigali kuri uyu wa Gatandatu nimugoroba,haje kuba impinduka ku ngengabihe y’irushanwa rigomba gutangira uyu munsi.

Nyuma yaho,byabaye ngombwa ko uyu munsi kuri Stade Amahoro haza kuba umukino umwe uza guhuza Amavubi na Harambe Stars ya Kenya kuko ariyo yabshije kuhagaerera igihe.

Biteganyijwe ko U Rwanda ruza gukina na Kenya mu mukino wa mbere kuri uyu wa gatandatu saa 15h30 kuri Sitade Amahoro,Hanyuma ku cyumweru, Kenya ikazakina na Sudan y’Amajyepfo mu mukino ubanza saa 13.00 hanyuma U Rwanda rukina na Tanzania mu mukino wa kabiri saa 15.30.

Uko amakipe agomba guhura mu irushanwa ryo kwibuka :
Kuwa Gatandatu
Rwanda vs Kenya (Amahoro, 15.30
Ku Cyumweru
Kenya vs South Sudan (Amahoro, 13.00)
Rwanda vs Tanzania (Amahoro, 15.30)
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|