Ni umukino wari wifujwe n’ikipe y’igihugu ya Tanzaniya mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 53 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge, isabukuru izizihizwa kuwa kabiri tariki 9/12/2014.

Umukino hagati y’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 na Tanzaniya wari uteganyijwe kuzaba tariki 09/12/2014, ukabera muri Tanzaniya ariko waje gukurwaho nyuma y’aho habayeho gusuzuma ku ruhande rwa FERWAFA bagasanga bitashoboka y’uko abakinnyi umutoza Stephen Constantine yifuza baboneka kubera irushanwa ry’igikombe cy’Umuvunyi rizaba kuva 6-7/12/2014.
FERWAFA yahise isimbuza uyu mukino wa gicuti u Rwanda rwagombaga gukina na Tanzaniya uwo ruzakina n’u Burundi uteganyijwe tariki ya 20/12/2014 mu rwego rwo gutegurira ikipe y’abatarengeje imyaka 23 imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, imikino izatangira mu kwa gatatu k’umwaka wa 2015.
U Rwanda na Tanzaniya byahise byumvikana kuzahura mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2015.


Jah d’Eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|