U Bufaransa bwanyagiye u Busuwisi, naho u Bwongereza burasezererwa

Ikipe y’ u Bufaransa irimo kwitwara neza mu gikombe cy’isi, ifite amahirwe menshi yo kujya muri 1/8 cy’irangiza nyuma yo kunyagira u Busuwisi ibitego 5-2 mu mukino wayo wa kabiri mu itsinda rya gatanu wabaye ku wa gatanu tariki ya 20/6/2013, naho u Bwongereza burasezererwa nyuma y’aho u Butaliyani bwananirwaga kuyitsindira Costa Rica.

U Bufaransa bwari bwatsinze Honduras ibitego 3-0 mu mukino ubanza, yorohewe cyane no gutsinda Ubusuwisi kuko ku munota wa 17 Olivier Giroud yari amaze gutsinda igitego cya mbere, Blaise Matuidi atsinda igitego cya kabiri.

Abafana b'Ubwongereza ntibabyumva.
Abafana b’Ubwongereza ntibabyumva.

U Bufaransa bwakomeje kwisanzura bwinjiza ibindi bitego bitatu bya Mathieu Valbuena, Karim Benzema na Moussa Sissoko, gusa muri uwo mukino Karim Benzema yari yanarase penaliti, naho ibitego bibiri by’Ubusuwisi byinjizwa na Blerim Dzemaili na Granit Xhaka.

Gutsinda u Busuwisi byatumye Ubufaransa bugira amanota atandatu kuri atandatu bukaba busabwa gusa kunganya na Equateur mu mukino wayo wa nyuma kugirango ibone itike yo kuzakina 1/8 cy’irangiza.

Blaise Matuidi yatsinze igitego cya kabiri cy'u Bufaransa.
Blaise Matuidi yatsinze igitego cya kabiri cy’u Bufaransa.

Mu wundi mukino wabaye muri iryo tsinda Equateur yatsinze Honduras ibitego 2-1 bituma ifata umwanya wa kabiri n’amanota atatu, naho Ubusuwisi bukaza ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu nabwo, naho Honduras ikaza ku mwanya wa nyuma ari nta n’inota ifite kugeza ubu.

Gutsindwa kw’ikipe y’u Butaliyani byatumye u Bwongereza buhita busezererwa.

Igitego cya Bryan Ruiz wa Cocta Rica yatsinze u Butaliyani nicyo cyatumye u Bwongereza busezererwa mu gikombe cy'isi.
Igitego cya Bryan Ruiz wa Cocta Rica yatsinze u Butaliyani nicyo cyatumye u Bwongereza busezererwa mu gikombe cy’isi.

Ubwongereza bwari bwatsinzwe imikino ibiri bwari bumaze gukina mu itsinda rya kane, bwari busigaranye amahirwe makeya yo kuguma mu irushanwa iyo Ubutaliyani bubasha gutsinda Costa Rica, bukazanatsinda Uruguay hanyuma n’Ubwongereza bukazatsinda Costa Rica mu mukino wa nyuma mu itsinda bafitanye.

Ayo mahirwe y’abongereza yarangiye burundu ubwo Ubutaliyani bwatsindwaga na Costa Rica igitego 1-0 cyatsinzwe na Bryan Ruiz ku munota wa 44.

Muri uwo mukino Karim Benzema yatsinzemo igitego ariko anahusha penaliti.
Muri uwo mukino Karim Benzema yatsinzemo igitego ariko anahusha penaliti.

Kuva Costa Rica yari yatsinze na Uruguay mu mukino ubanza, bivuze ko yagize amanota atandatu ikaba yamaze kwerekeza muri 1/8 cy’irangiza.

Uruguay n’u Butaliyani zifite zombi amanota atatu zizahura mu mukino wazo wa nyuma wo kwishakamo izakomezanya na Costa Rica, naho Ubwongereza butarabona inota na rimwe niyo bwatsinda Costa Rica ntacyo byayimarira ariyo mpamvu bamaze gusezererwa burundu.

Imikino irakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/6/2014, aho mu itsinda rya gatanu Argentine ikina na Iran kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba naho saa tatu hakaza kuba umukino wo mu itsinda rya karindwi uhuza u Budage na Ghana.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka