
Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, kuri Stade ya Nuevo San Mamés Barria mu Mujyi wa Bilbao muri Espagne, ahari hahanzwe amaso aya makipe yombi atarirwaye neza muri Premier League, akaba yari ahuriye ku ntego yo kurengera umwaka wayo nibura atwara Igikombe cyo ku rwego rw’umugabane.
Mu gice cya mbere , Manchester United yabonanaga neza yaremye uburyo bwinshi ugereranyije na Spurs ariko abakinnyi nka Amad Diallo babura uko bashyira mu izamu uburyo amashoti abiri agana mu izamu iyi kipe yabonye muri atanu yateye muri rusange. Ku ruhande rwa Spurs nayo rutahizamu Dominic Ayodele Solanke na Richarlison bagowe no gufungura amazamu yari ahagazemo Umunya-Cameroun, André Onana Onana, mu mashoti atatu ikipe yabo yateye arimo rimwe ryaganaga mu izamu.

Icyakora Spurs itabonye uburyo bwinshi mu gice cya mbere, binyuze ku Munya-Pays de Galles Brennan Price Johnson yafunguriye amazamu ku mupira yahawe na Pape Matar Sarr maze Luke Shaw ananirwa kuwukuraho birangira uruhukiye mu rushundura, Umusifuzi w’Umudage, Félix Zwayer asoza iki gice iyi kipe y’i Londres iri imbere y’iy’i Manchester n’igitego 1-0.

Manchester United yagarutse mu gice cya kabiri yotsa Tottenham Hotspur igitutu ku mipira yubakiraga hagati mu kibuga, igashyirwa mu mpande mbere yo guhindurwa mu ruhuga rw’amahina, ndetse umunota wa 60 w’umukino usanga imaze guhererakanya umupira inshuro 241 kuri 90 ya Tottenham Hotspur, gusa Rasmus Winther Højlund na Mason Mount bananirwa n’igikorwa cya nyuma.

Nyuma y’uko umutoza Ange Postecoglou akoze impinduka zasize Kapiteni Son Heung-Min asimbuye Richarlison, Manchester United yabonye uburyo bukomeye bwashoboraga kuyigomborera buturutse ku mupira Bruno Miguel Fernandes yateye maze Umunyezamu Guglielmo Vicario ananirwa kuwugumana, mbere no Rasmus Højlund asongamo n’umutwe gusa Micky Van de Ven avaniramo umupira ku murongo.

Umutoza Ruben Filipe Marques Amorim yakoze impinduka zashobokaga zose, yinjizamo Alejandro Garnacho Ferreira, José Diogo Dalot Teixeira a Joshua Orobosa Zirkizee byongera imbaraga mu busatirizi, icyakora ifirimbi ya nyuma ivuga Tottenham Hotspur yegukanye intsinzi n’Igikombe ku gitego 1-0.


Tottenham Hotspur yahise ikora amateka yo kwegukana igikombe kuva mu 2008 ubwo yatwara English League Cup “Carabao Cup”, ndetse ihita inakatisha itike y’imikino ya UEFA Champions League y’umwaka utaha.




















National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|